Print

Munyakazi Sadate yahaye igisubizo gishaririye ikinyamakuru giherutse kumushinja gusenya Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 15 December 2019 Yasuwe: 7791

Iki kinyamakuru cyagendeye ku kuba iyi kipe yararekuye rutahizamu Jules Ulimwengu ndetse kuri ubu hakaba hagiye kugenda na Micheal Sarpong aho cyavuze ko ibi bigaragaza ko umuyobozi wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate ashaka kuyisiga ahabi.

Mu butumwa,perezida wa Rayon Sports yahaye iki kinyamakuru kuri Twitter ye yagize ati “Imibereho mibi itera igwingira, ntitukarenganye abantu kuko ibyo bakora cga bandika bigaragaza uko babayeho, Igwingira ribi nirigwingiza ubwonko.Inda niniii tuyime amayira ."

Nyuma y’ubu butumwa yahise ashyiraho umutwe w’inkuru iki kinyamakuru cyanditse ugira uti : Ikipe ya Rayon sports iratabarizwa kuko Munyakazi Sadate ashaka kugurisha abakinnyi ubundi akigendera》

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bumaze iminsi businyisha abakinnyi barimo n’abakiri bato nk’umunyezamu Hakizimana Adolphe na myugariro Axel Iradukunda bakinaga mu Isonga.Yasinyishije kandi Kayumba Soter,Moussa Dagnogo.

Rayon Sports yahakanye kandi amakuru yavugaga ko Micheal Sarpong azagurwa ibihumbi 65 by’amadolari kuko ngo bakivugana n’amakipe menshi amukeneye bityo ngo nta giciro barumvikana nayo.

Rayon Sports ifite umukino w’ishyiraniro irahuramo na Mukura VS kuri iki Cyumweru saa cyenda,ku munsi wa 14 wa shampiyona.