Print

Perezida wa Congo ’Felix Tshisekedi’ yemeje ifatwa ry’abarwanyi 1712 b’umutwe wa CNRD

Yanditwe na: Martin Munezero 15 December 2019 Yasuwe: 3177

CNRD (Conseil national pour le renouveau et la démocratie) ni umutwe wiyomoye kuri FDLR, yombi igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda. Uko kwitandukanya ni nako kwabyaye umutwe wa RUD-Urunana.

Perezida Tshisekedi yagarutse ku ifatwa ry’abarwanyi b’uyu mutwe mu butumwa yatanze ku wa Gatanu, mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko, yari yahurije hamwe abadepite n’abasenateri.

Yavuze ko ubwo yageraga ku butegetsi, ibice bitandukanye by’igihugu byari byugarijwe n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, ariko uyu munsi, kubera guhamagararira iyi mitwe gushyira intwaro hasi n’ibikorwa bya FARDC, amahoro amaze kugaruka muri Kasai, ndetse no muri Tanganyika ni mu gihe cya vuba.

Gusa ngo ikibazo gikomeye gisigaye mu majyaruguru mu bice bya Beni na Butembo, muri Ituri, mu bice bya Minembwe, Uvira, Baraka na Fizi, Shabunda na Kalehe.

Yakomeje ati “Ku baturuka Kalehe, ndashaka gushimira ingabo zacu zimaze gusenya 95% by’ibirindiro by’umutwe witwaje intwaro wa CNRD, aho abarenga 1712 bafashwe, barimo 245 bitwaje intwaro n’abayobozi 10 mu bya politiki b’uwo mutwe w’abagizi ba nabi.”

Yashimangiye ko ibikorwa Guverinoma ye yatangije byo gutsinsura imitwe yitwaje intwaro bidateze guhagarara, kugeza igihe iyi mitwe izavira burundu ku butaka bw’igihugu.

Yasabye abadepite n’abasenateri kurushaho gukangurira abaturage kugira uruhare mu bikorwa byatuma iyi mitwe irandurwa burundu, ndetse ko adateze kuzigera atuza ibice birimo Intara ya Kivu y’Amajyaruguru n’ibindi bice byagiye byirengagizwa, bitaragira amahoro arambye.

Yavuze ko mu bice bikirimo umutekano muke hoherejwe umutwe w’ingabo udasanzwe, ndetse nko mu bice bya Beni hashyizwe ingabo zigomba guhangana n’imitwe ya ADF, ndetse hongerewe umubare w’abapolisi bagomba kurinda abaturage.

Ib ibi bikorwa bimaze gukora ku mitwe myinshi irwanya u Rwanda yakoreraga muri RDC, irimo n’uwa P5 uyoborwa na Kayumba Nyamwasa, aho abarwanyi bawo benshi bishwe, abandi bagafatwa mpiri bakoherezwa mu Rwanda, ubu barimo kuburanishwa mu nkiko.