Print

Perezida Kagame yatangaje uko yiyumva nyuma y’imyaka 19 amaze ayobora u Rwanda anakomoza kubyo kongera kwiyamamaza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 3421

Mu kiganiro yagiranye na Ghida Fakhry wari uyoboye ibiganiro by’umunsi wa mbere w’inama izwi nka Doha Forum, yatangiye kuwa Gatandatu ikarangira kuri iki Cyumweru tariki 15 Ukuboza 2019,perezida Kagame yavuze ko agifite imbaraga zo kuyobora indi myaka isigaye ngo manda aheruka gutorerwa mu 2017 irangire.

Yagize ati “Icyiza ni uko ngifite imbaraga zituma nkomeza, nshobora gukomeza indi myaka myinshi kandi ntabwo ndananirwa gukora ibyo ndimo gukora, nishimiye gukorana n’abaturage banjye, nkorera abaturage n’igihugu cyanjye kandi tugakomeza tuva mu ngorane z’ahahise dutera imbere, twubaka icyizere cy’abanyarwanda.

Perezida Kagame yabajijwe niba iyi manda nirangira atekereza kuziyamariza iya kane, asubiza ati “Sindabimenya, ariko igishoboka cyane ni oya.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba ubukungu bw’u Rwanda buzamuka buri mwaka ku kigero cya 7-8% bitavuze ko rwageze ku ntego rwihaye ahubwo n’urugendo rugikomeza.

Yagize ati “Oya, ntabwo intego zagezweho ni urugendo rugikomeza, ukemura ikibazo kimwe cyavaho ugakemura ikindi cyangwa ukaba wahangana na byinshi icyarimwe, ntabwo bibaho ko abantu bumva bihagije ngo bageze aho bashakaga kujya.”