Print

Imvura idasanzwe yahitanye ubuzima bwa benshi mu Bufaransa

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2019 Yasuwe: 1321

Iyi mvura idasanzwe yatangiye kugwa kuwa Gatanu mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bw’Ubufaransa ikaba yaratumye benshi bava mu byabo naho abandi batatu bakaba bahitanywe nayo nk’uko abategetsi b’iki gihugu babitangaje.

Mu bahitanwe n’iyi mvura yateje imyuzure harimo umusaza w’imyaka 76 witabye Imana mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 13 rishyira 14 Ukuboza 2019 mu gace mu gace ka Lot-et-Garonne hafi y’umujyi wa Agen nk’uko Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI yabitangaje.

Undi mugabo yahitanywe n’iyi mvura ubwo yari mu modoka we na bagenzi be batanu bagenda mu muhanda imodoka ikagwirwa n’igiti kikagwa ku modoka agahita yitaba Imana naho abandi batanu bari kumwe bose bagakomereka, ibi bikaba byabereye mu muhanda w’ahitwa Pyrenees-Atlantique.

Kuri iki Cyumweru undi murambo w’umugabo w’imyaka 40 wabonywe hafi y’uruzi rwa Adour wari wuzuye aho bivugwa ko wari umazemo iminsi 2 nyuma yo gutwarwa n’umwuzure agashakishwa akabura.

Abashinzwe ubutabazi muri aka gace batangaje ko imiryango ibihumbi 400 yamaze kuva mu byabo kubera umwuzure ukabije bitangazwa ko utazagabanyuka vuba bitewe n’uko imvura ikiri nyinshi muri iki gihugu nk’uko abahanga mu bumenyi bw’ikirere babitangaza.