Print

Iranzi Jean Claude yahaye ubutumwa abakunzi ba Rayon Sports ku mukino wa APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 3933

Nyuma yo kunyagira Mukura VS ibitego 5-1,Iranzi Jean Claude yabwiye abanyamakuru ko we na bagenzi be bahagaze neza by’umwihariko banafite umutoza mwiza ariyo mpamvu bafite icyizere cyo kwitwara neza imbere ya APR FC.

Yagize ati “Nanjye n’umukino ntegereje kandi numva nifuza kuzakoramo byinshi kugira ngo nereke abafana b’ikipe ya Rayon Sports ko uko bantekereza ko ngira ishyaka ari ukuri.APR FC n’ikipe namazemo imyaka,izi ubushobozi bwanjye kandi n’abayobozi banjye ba Rayon Sports bazi ubushobozi bwanjye na bagenzi banjye baguze.Ntekereza ko tuzatanga ibyo dufite kugira ngo duheshe amanota Rayon Sports.”

Iranzi Jean Claude ari mu bakinnyi bafite umwanya uhoraho muri Rayon Sports ndetse yitezwe na benshi kuri uyu mukino w’ishyiraniro azahuramo n’ikipe ya APR FC yabayemo imyaka myinshi ikamwirukana nyuma.

APR FC izakira Rayon Sports muri uyu mukino uzaba ku wa Gatandatu, mu gihe amakipe yombi atandukanywa n’amanota atatu gusa mbere y’uko ahura.


Comments

BWIZA 16 December 2019

IRANZI courage kandi bonne chance.