Print

Yaciye agahigo ku isi ko kuba ariwe ufite inzara ndende kurusha abandi nyuma yo kumara imyaka atazica[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2019 Yasuwe: 3716

Williams afite inzara zifite uburebure bwa 5.4m (18 feet long), kuzisiga amarangi atandukanye bimufata igihe cy’icyumweru kugira ngo abe azirangije.

Bitewe n’uburyo yita ku nzara ze ndetse n’igihe azitaho bamwe batekereza ko afite ikindi kibazo cyo mu mutwe kibimutera ariko we akabyakira bitewe n’icyo yifuje kugeraho.

Ikinyamakuru Afrikameg gitangaza ko byamufashe igihe asobanurira abana be intego ye yo gutereka izi nzaza imyaka ikarinda iba 23 atarazica. Ati "Ntabwo nigeze ngira inzozi zo gutekereza kuzandikwa mu gitabo cy’Isi cy’Amateka".