Print

"Nta gushidikanya abagore barusha abagabo"Barack Obama

Yanditwe na: Martin Munezero 16 December 2019 Yasuwe: 1656

Aho yari muri Singapore, yavuze ko abagore nabo atari ba ntamakemwa, ariko "bidashidikanywaho barusha" abagabo. Aha yavugaga mu gukora ibyiza.

Bwana Obama yavuze ko ibibazo byinshi ku isi biterwa n’abantu bakuru, cyane cyane abagabo, ari nabo benshi ku myanya y’ubutegetsi.

Bwana Obama yavuze ko ubwo yari perezida wa Amerika yatekereje uko isi yaba imeze iramutse iyoborwa n’abagore gusa.

Ati: "Bagore rero, nagira ngo mbabwire ko mutari ba ntamakemwa, ariko icyo navuga neruye ni uko bidashidikanywaho muturuta [abagabo]".

Arakomeza ati: "Nzi neza ko ibihugu byose by’isi bibaye biyoborwa n’abagore mu myaka ibiri mwabona impinduka nziza zikomeye hose ku isi muri buri kintu cyose... imibereho n’umusaruro".

Abajijwe niba atekereza kuzasubira guhatanira ubutegetsi, yavuze ko yemera guhigama ku butegetsi iyo igihe cyabyo kigeze.

Ati: "Iyo urebye isi ukabona ibibazo biyugarije ubona ko ari abantu bakuru, kenshi abagabo, batava mu nzira.

"Ni ingenzi ko abategetsi ba politiki bagerageza kwiyibutsa ko; uri hariya ngo ukore akazi utari hariya ubuzima bwose, ntabwo uri hariya ngo wumvishe abandi ko ariko wowe ushoboye unakomeye".

Bwana Obama yayoboye leta zunze ubumwe za Amerika manda ebyiri hagati ya 2009 na 2017.

Kuva yava muri White House, we n’umugore we Michelle bashyizeho ikigo Obama Foundation gifasha urubyiruko rufite impano zinyuranye mu gutegeka.

Mu cyumweru gishize, bombi bari kumwe i Kuala Lumpur muri Malaysia mu gikorwa cyateguwe n’iki kigo cyabo.


Comments

sezikeye 17 December 2019

Tugomba kubaha Abagore kubera ko nabo bashoboye.Urugero,Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Twavuga abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli Abakorinto ba mbere,igice cya 11,umurongo wa 3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote,igice cya 2,umurongo wa 12 na 1 Abakorinto,igice cya 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi byose kizababuza kubona ubuzima bw’iteka muli Paradizo,nubwo Abadamu bayobora mu nsengero bibahesha agafaranga gatubutse. Ni bibi cyane gusuzugura Imana wishakira amafaranga.