Print

Umugore wabenzwe n’umukunzi we habura icyumweru ngo bakore ubukwe yakoze agashya katunguye benshi ku I taliki y’ibirori [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 9731

Uyu mugore watunguye benshi mu batuye isi,yavuze ko nyuma yo kubengwa n’umugabo we yahisemo kudasubika ubukwe,ahubwo aritegura neza umunsi nyirizina ajya aho bagombaga kubukorera yambaye agatimba arangije akora ubukwe bwe gusa.

Icyakora uyu mugore ngo yabonye bidasa neza kugenda mu nzira yambaye agatimba wenyine,niko gukodesha umugabo ufotora amugenda iruhande.

Uyu mugore wari umaze umwaka n’igice akundana n’umukunzi we,yabenzwe habura icyumweru kimwe ngo akore ubukwe n’umukunzi we kuri noheli niko gufata umwanzuro wo kubukora wenyine yirengagiza uyu wari kumubera umugabo.

Sandra yagize ati “Sinigeze mpagarika kugera mu rusengero cyangwa indi mihango y’ubukwe.Ntabwo nahihagaritse kubera ko hari igitekerezo nari mfite mu mutwe, cyo kwirongora ubwanjye.Benshi bakeka ko ari ubusazi ariko sibyo.

Byari byiza,biteye ubwuzu.Byari ibirori nahisemo kwigira mwiza ndetse ndahirira kwiyitaho njye ubwanjye.”

Uyu mugore yakodesheje gafotozi amuvana ahitwa Vegas berekeza Grand Canyon.Sandra yavuze ko ibyabaye kuri uwo munsi muri 2017 byatumye ahindura uko abona urukundo kuko ngo ugomba kwikunda cyane mbere y’uko wifuza ko undi muntu agukunda.





Comments

dusabimana 16 December 2019

Ibi bikunze kubaho cyane.Mu minsi ishize,hari umusore twagombaga gutahira ubukwe.Hasigaye umunsi umwe,yatubwiye ko bwapfuye.Bwari kubera I Gikondo.Hari n’undi bwapfuye tumaze kwambara amakote tugiye kubutaha,atubwira ko bwapfuye.Biterwa ahanini nuko aba Fiyanse barya ubukwe bubisi,bigatuma bahararukana.Niba koko turi abakristu b’ukuri,tugomba gutegereza kubikora ku munsi w’ubukwe.