Print

Abafana ba Arsenal barakajwe bikomeye n’ibyo umutoza wabo Ljungberg yakoze nyuma yo gutsindwa na Manchester City

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 4338

Bamwe mu bafana ba Arsenal bagaragaje ko batishimiye uyu mutoza wabo wagiye gusuhuza Pep Guardiola nyuma y’umukino ari guseka bituma bajya ku mbuga nkoranyambaga zabo baramunenga karahava.

Aba bafana bashinje Ljungberg kunyurwa no gutsindirwa mu rugo ibitego 3-0 na Manchester City cyane ko yagiye gusuhuza Pep Guardiola wamutsinze ari guseka.
Umwe yagize ati “Ljungberg yagaragaye ari gusekana na Pep wamutsindiye mu rugo ibitego 3-0,birasekeje.’

Undi yahise agira ati “Freddie agaragara nk’umunyantege nke.Yasekeye Pep umukino urangiye.Byaba bisekeje yirukanwe azira ko yagerageje kungiriza Pep.”

Ljungberg yasabye abayobozi ba Arsenal kugabanya akavuyo kenshi kari mu ikipe bagatangaza vuba na bwangu umutoza mushya cyane ko iyi kipe ikomeje kugana ahabi.

Yagize ati “Nababwiye ko bagomba gufata umwanzuro vuba.Turi hano gutanga ubufasha ndetse turagerageza ariko hakwiriye gufatwa umwanzuro vuba tukamera nk’andi makipe.”

Abafana basabye ko nuyu mutoza yakwirukanwa ndetse abandi bamutuka ibitutsi byinshi kubera kugaragara ari guseka nyuma yo gutsindwa na City 3-0.



Ljungberg yagaragaye ari guseka nyuma yo gutsindwa na City ibitego 3-0


Comments

19 December 2019

None x yari kumurakarira ngo nuko yamutsinze ndumva ntampamvu yibyo cyane ko bariya bera batagira imyitwarire nkiyo yo kurakazwa nuko yatakaje match nkiriya ikomeye kuriya.