Print

Ghana: Pasiteri yategetse abayoboke be kunywa amazi yakarabiyemo ngo arimo umugisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 16 December 2019 Yasuwe: 2471

Uyu mupasiteri watumye benshi bacika ururondogoro,yakarabiye mu mazi arangije arasenga niko guhita ahamagaraga abayoboke be ababwira ko uranywa ayo mazi arabona umugisha akabura aho awukwiza,bayanywa nk’abari kunywa icyayi cy’u Rwanda.

Uyu mupasiteri yabwiye abayoboke be ko imana akorera yamutegetse gukarabira muri ayo mazi ndetse ngo buri wese uyanywa arahabwa umugisha utagabanyije.

Amashusho y’uyu mupasiteri ari gukarabira muri aya mazi yategetse abayoboke be kunywa yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo uyu mupasiteri atavuzwe izina ariko ngo niwe washinze ndetse akaba n’umuyobozi w’itorero ryitwa End Time Church of Nation ryo muri Ghana.


Comments

peter 16 December 2019

bazanywa nibibica ngo numugisha