Print

Biravugwa: Bamwe mu bakinnyi ba Arsenal banze umutoza ikipe yari imaze iminsi irambagiza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2019 Yasuwe: 3588

Ku munsi w’ejo nibwo inkuru yabaye kimomo ko abayobozi ba Arsenal bavuye mu rugo rwa Arteta mu gicuku nyuma y’amasaha 2 n’igice bamaze baganira uko bamuha akazi agasimbura Unai Emery wirukanwe.

Ikinyamakuru Mirror kiravuga ko nyuma yo kumenya ko ikipe yamaramaje ishaka Arteta utaratoza ikipe n’imwe mu mateka ye,abakinnyi ba Arsenal biganjemo abafite amazina akomeye basabye ubuyobozi guhagarika ibiganiro n’uyu munya Espagne udafite ubunararibonye ahubwo bakazana Carlo Ancelotti watwaye UEFA Champions League n’ibindi bikombe byinshi.

Aba bakinnyi bavuze ko batewe impungenge n’ubunararibonye buke bwa Arteta ndetse ngo ntibizeye neza ko ari ku rwego rwo kuba yatoza ikipe iri ku rwego rukomeye nka Arsenal nubwo amaze igihe ari umwungiriza wa Guardiola muri Manchester City.

Aba bakinnyi ba Arsenal bamaze iminsi bagaragaza urwego rwo hasi cyane,ngo bagiye inama bemeza ko bakeneye umutoza ufite ubunararibonye aho bahurije kuri Carlo Ancelotti.

Ntabwo biramenyekana neza niba Arsenal yaba yaraganirije uyu mutaliyani gusa amakuru ahari aravuga ko yaraye aganira n’abayobozi ba Everton kugira ngo asimbure Marco Silva wirukanwe kubera umusaruro muke.

Arteta w’imyaka 37 yari umwe mu bakandida bahabwaga amahirwe menshi yo gusimbura Wenger mu mwaka wa 2018 ariko ku munota wa nyuma akazi kahawe Emery Unai uherutse kwirukanwa.

Amakuru aravuga ko uyu Arteta yaba yaganiriye na Josh Kroenke usanzwe ari umwana wa nyiri ikipe ya Arsenal,Stan Kroenke kugira ngo amuhe akazi.