Print

Umugore warimo aca inyuma umugabo we yafatanye n’umusore basambanaga uburibwe bubabanye bwinshi baratabaza

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2019 Yasuwe: 6173

Uyu musore n’umugore basambaniraga muri Hoteli (Explor-Inn Hotel) yo muri Nigeria, basakuje basaba ubufasha, imbaga y’abantu uhurura igiye kwirebera ibyo ikinyamakuru Afrikamag dukesha iyi nkuru kise umukino w’ikimwaro.

Iki kinyamakuru gitangaza ko umugore ariwe watabaje mbere arimo kuribwa cyane igitsina cy’umusore kidashobora kuva mu cye, abaturiye iyi hoteli bakomeje kumva akajwi ke ngo bahurura ubwo.

Abatabaye aba bantu ngo babasohoye muri hoteli babanza kubarekera ku muhanda aho abantu bari babashungereye nyuma bahakurwa bajyanwa ku muvuzi wa gakondo wabakoreyeho imihango baratandukana.

Ni igikorwa benshi bise igiteye isoni, bakavuga ko ari isomo ku baca inyuma abo bashakanye dore ko muri iki gihugu cya Nigeria byabereyemo ngo ubuharike n’ubusambanyi usanga byarafashe intera ndende.

Bikekwa ko umugabo w’uyu mugore ariwe wakoresheje amarozi kugira ngo umugore we yakekagaho kumuca inyuma azamatane n’uwo basambana.


Comments

Balibutsa Aime 21 December 2019

Imana ngirango yaba ariyo yashatse ku bashyira ku karubanda nonerero bihane.