Print

Umusore wakinaga Rugby yapfuye hashize umunsi umwe akoze ubukwe bw’igitangaza n’umukunzi we

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2019 Yasuwe: 4006

Navar Herbet, umugabo ukiri muto w’imyaka 22 y’amavuko wari uzwi cyane mu mikino ya rugby yarwaye cancer yo mu bwonko, akimara kubimenya ahitamo kumara iminsi asigaje kubaho anezerewe n’inshuti n’umuryango we batuye muri Nouvelle-Zélande, aha yabanaga n’umugore we badasezeranye, aza kugira icyifuzo cy’uko basezerana ariko yari arembye cyane.

Mu mbaraga nke yari afite yabifashijwemo n’abari bamugaragiye baramurimbisha ajya mu birori bye n’umugore we Maia n’umwana umwe bari bafitanye, byari ibirori by’akataraboneka, ibyishimo bivanze n’amarira byari byose ku batashye ubu bukwe.

Nyuma y’umunsi umwe ubukwe burangiye, nibwo humvikanye inkuru y’incamugongo aho umugore yandikaga ibaruwa y’akababaro ku mbuga nkoranyambaga ati “Uyu munsi umutima wanjye uraremereye kandi ufite intimba, nabuze inshuti yanjye magara, umugabo wanjye, se w’umuhungu wanjye”.

Bakimara gukora ubukwe Umugore we yahise ashyira amashusho yabo ku mbuga nkoranyambaga, ibintu byanejeje benshi ariko baganzwa n’amarira kubera ukuntu umugabo yari arembye, aho benshi bemezaga ko bakundanaga by’ukuri.