Print

Abaherutse gukora ubukwe biyahuriye rimwe bitewe n’amadeni bafashe kugira ngo bakore ubukwe bw’igitangaza

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2019 Yasuwe: 6868

Umuryango w’umukobwa ndetse n’uw’umusore bombi bagaragaza akababaro gakomeye bafite, nyuma yo kubura abana babo bari baherutse kubereka ibirori bakaba babashyinguye hadaciye kabiri.

Amakuru avuga ko uyu muryango mushya wafashe icyemezo cyo kwiyahura bitewe n’akayabo k’amadeni bafashe kugira ngo babashe gukora ubukwe bw’igitangaza bw’intangarugero mu gace kose.

Bwana na Madame Odipo bo mu gace ka Kisumu mbere yo kwiyahura babanje kwandika ibaruwa bagaragaza ko batewe umunaniro ukabije no kubona nta kintu baramuye muri ubwo bukwe bwabo bivugwa ko bwari bwatumiwemo abantu b’abanyacyubahiro gusa.

Bavuze ko ubu bukwe bwabo bari babushoyemo akayabo ka Miliyoni 7.9 z’amashiringi ya Kenya.

Bagaragaje Ko nyuma yo gukusanya ibyavuye mu bukwe bwabo, basanze nta kintu baramuye bitewe n’ibyo bakoresheje, bityo bumva ko nta kwezi kwa buki bakwiye kugira mu gihe baba batangiriye ubuzima bushya mu bibazo by’amadeni akabije bene aka kageni.

Banditse ibaruwa cyane cyane banenga abanyacyubahiro batandukanye batumiwe mu bukwe bwabo, bakaba barabutashye nta mpano bafite yo gutera ingabo mu bitugu uru rugo rushya.

Abantu ba hafi yabo, batangaje ko muri gahunda yo gutegura ubu bukwe, bavugaga ko batumiye abanyacyubahiro bakomeye ko byibuze buri wese ashobora gutanga impano ya miliyoni n’igice ya mashilingi ya Kenya ku buryo badashobora kubura kuramuramo yenda miliyoni 7.5 ngo bazihereho bishyura imyenda.

Ngo icyabateye intimba cyane ni uko 90% y’abari batumiwe muri ubwo bukwe ari abantu bifite gusa, abenshi muri bo bakaba bagiye babazanira indabo ndetse n’amashusho mu gihe bo bari barateganyije ubufasha bw’amafaranga.

Ubu hukwe ngo bwabereye muri Hotel y’inyenyeri eshanu itatangajwe izina yo muri Kenya, aho uwabutashye wese yabashije kunyurwa n’ibyo yahabonye haba mu mirire, kunywa ndetse n’ubwiza bw’imitako y’agahebuzo.


Comments

20 December 2019

Duhojej Imiryango Yabuz Tur Muntambara Y Isi Na Satani


DUMBULI 18 December 2019

Ayi we ubu si ubukwe ni ukwiyahura nawe se biringiye ibyo badafite
, reka da n’abakire tubona nabo baba bifitiye ibyabo bibazo tujye dupanga ibyo dushoboye tutarebye ku bandi