Print

Thierry Henry yatangaje umukinnyi wo hagati wamugoye ubwo yakinaga muri Premier League

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2019 Yasuwe: 4415

Thierry Henry ufatwa nk’umwe muri ba rutahizamu b’ibihe byose babayeho muri Premier League yabwiye ikinyamakuru Sky Sports ko nubwo Scholes na Steven Gerrard bari abakinnyi beza hagati mu kibuga,ariko uyu mugabo wakiniye Manchester United yari yihariye.

Henry yagize ati “Umuhanga cyane yari Paul Scholes gusa Steve G amugwa mu ntege.Yahoraga ari hejuru mu mutwe.Scholes yatumaga ikipe ya Manchester United ikomera.Igihe cyose twahuraga nawe,twashakaga uburyo bwo kumuhagarika.Nibyo Gerrard amuri hafi gusa Scholes niwe nahitamo.”

Henry yatangaje ko ubwo Ubwongereza bwari bufite Scholes, Steven Gerrard na Frank Lampard,bari beza ku mpapuro cyane ko ntacyo bakoze mu marushanwa akomeye.

Thierry Henry wari mu ikipe ya Arsenal yatwaye shampiyona idatsinzwe,yari umwe mu bakinnyi bagoraga ikipe ya Manchester United.



Henry yavuze ko Scholes ariwe mukinnyi wo hagati wamugoye mu Bwongereza