Print

Rugwiro Herve afungiwe ku mupaka w’u Rwanda na RDC azira ibyangombwa bihimbano

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 17 December 2019 Yasuwe: 6095

Nkuko amakuru agera ku umuryango abitangaza, uyu mugabo yafashwe ava muri DR Congo agaruka mu Rwanda ndetse yafatanwe iindangamuntu yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] ntiruratangaza imiterere y’icyaha Rugwiro akurikiranyweho gusa yafashwe kuri uyu wa Kabiri avuye muri Congo afite indangamuntu igaragaza ko ari Umukongomani bikekwa ko ari mpimbano.

Biravugwa ko Rugwiro ashinjwa icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo budakurikije amategeko akoresheje ibyangombwa bihimbano.

RIB yamutaye muri yombi kugira ngo ahatwe ibibazo anasobanure aho yakuye iyi ndangamuntu ya DR Congo igaragaza ko yavukiye i Masisi.

Rugwiro n’umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu ikipe ya Rayon Sports ndetse yari mu bakinnyi biteguraga gucakirana n’ikipe ya APR FC mu mukino w’ishyiraniro uzaba kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2019.

Iyi nkuru turacyayibakurikiranira.....




Comments

18 December 2019

Abo nibo baba batwihishemo agombaguhanwa


18 December 2019

Abo nibo baba batwihishemo agombaguhanwa


18 December 2019

Abo nibo baba batwihishemo agombaguhanwa


Eva 17 December 2019

Hahhhh, ubuse hagiye kuba umukino wa APR na Rayon nibwo batangiye gufunga abakinnyi ba Rayon sport?
Abakinnyi buzuye mu makipe yo mu Rwanda bafite amarangamuntu yo mu rwanda kandi atarabenegihugu ko batabafunze????

Nzabandora!!