Print

Rubavu:Umusaza w’imyaka 65 yicishije ishoka umugore we ahita yishyikiriza inzego z’umutekano

Yanditwe na: Martin Munezero 17 December 2019 Yasuwe: 5157

Ubuyobozi buvuga ko yahengereye asinziriye aboneraho urwuho rwo kumukubita ishoka ahita yitaba Imana.

Umuturanyi wa Ntakizasigara avuga ko yari aryamye yumva abantu batabaza ngo umukecuru baramwishe, arabyuka ajyana na bagenzi be kureba ibyabaye.

Ngo bagezeyo basanga urugi rukize, barakomanga abazukuru ba bariya bantu baza gukingura.

Ati: “Twabajije abana niba bazi uko Nyirakuru amerewe badusubiza ko nta kibazo, tubasaba kujya kutwereka aho yaraye tugezeyo dusanga yapfye yakubiswe ishoka.”

Umunyamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubavu w’umusigire witwa Jean de Dieu Nzirabakuze (asanzwe ari Umukozi ushinzwe Imari n’ubutegetsi mu Murenge), avuga ko Felicien Ntakizasigara akimara kwica umugore we yijyanye kuri Polisi.

Ati: “Nk’uko mwabimenye koko ibyo byabaye kandi byabaye mu masaha ya kare y’ijoro ryakeye, umugabo witwa Ntakizasigara Felicien w’imyaka 65 yishe umugore, yishyikiriza Polisi.”

Inzego za Leta zisaba abaturage cyane abashakanye ko igihe bafitanye amakimbirane bakwegera ubuyobozi bukabunga aho kugira ngo umwe yice undi.


Comments

Felcien 18 December 2019

Uyu Ni umusaruro w’imwe mu miyoborere mini ya Rubavu


karekezi 17 December 2019

Family Violence iteye ubwoba.Muli Mexico,hicwa abagore barenga 9 buri munsi bishwe n’abagabo.Muli South Africa, buri masaha atatu hicwa umugore.Ikindi kandi,abashakanye bacana inyuma babarirwa muli za millions nyinshi ku isi hose.IMPAMVU mu ngo habamo ibibazo,nuko abashakanye badakurikiza inama dusanga muli bible twahawe n’Imana.Idusaba ko dukundana,tukababarirana,tukihanganirana,tukubahana,etc... Nguwo umuti rukumbi wa Family Violence.Imana yaduhaye bible kugirango abantu babane mu mahoro.Turamutse dukoze icyo bible idusaba,ibi byose byavaho:Family Violence,ibiyobyabwenge,Intambara,kurwana,gucana inyuma,kwiba,gusambana,gucurana ibyisi,akarengane,etc...Abanga kumvira Imana,bible ivuga ko Imana izabarimbura bose ku munsi wa nyuma.