Print

Perezida Sadate yageneye ubutumwa Rugwiro Herve ufungiwe I Rubavu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2019 Yasuwe: 4147

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2019,nibwo inkuru yabaye kimomo ko Rugwiro Herve yatawe muri yombi azira kwambuka umupaka akerekeza I Goma afite impapuro mpimbano.

Abinyujije kuri Twitter ye,Munyakazi Sadate yagize ati “ Ubuyobozi bwa Rayon Sports twihanganishije Umukinnyi wacu mu bibazo yahuye nabyo tunizera ko vuba agaruka mu muryango mugari w’aba Rayon.Icyasabwa cyose mu rwego rw’ amategeko twagikora ariko ukagaruka mu bawe.”

Amakuru aravuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports buhagarariwe n’umunyamategeko wabwo Me Zitoni,bageze I Rubavu kugira ngo bakurikirane ikibazo cy’uyu myugariro wabo bagenderagaho.

Kuwa Gatandatu taliki ya 21 Ukuboza 2019 nibwo Rayon Sports izakirwa na APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Amakuru aravuga ko Rugwiro yafashwe agarutse mu Rwanda nyuma yo kwerekeza I Goma kuwa Mbere agiye gushaka umuganga umuvura ivi.