Print

RIB yatangaje ko idafunze umukinnyi wa Rayon Sports ’Rugwiro Herve’

Yanditwe na: Martin Munezero 18 December 2019 Yasuwe: 8631

Umuvugizi wa RIB madam Umuhoza Marie Michelle aganira na RBA yatangaje ko RIB itigeze ita muri yombi Rugwiro Herve, avuga ko niba yanafashwe atafashwe na RIB ahubwo yaba ufunzwe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka(immigration) rukorera ku mupaka uhuza u Rwanda na DR Congo ubarizwa i Rubavu. Yakomeje avuga ko ntayandi makuru afite kubijyanye n’ifungwa rya Rugwiro.

Ibi bije mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Rayon sports itane mu mitwe na APR Fc, ibi kandi bikunda kuba kenshi iyo uyu mukino ugiye kuba ntihabura umwe mu bakinnyi uba imbarutso yo gusembura uyu mukino. Mu minsi yashize ubwo Rayon yahuraga na APR habanje gushyirwa hanze amashusho agaragaza ubwambure bwa Kimenyi yves wari ukiri umuzamu wa APR fc kuri ubu ufatira Rayon sports.

Ibyiriwe bisakara ku mbugankoranyambaga bivugwa ko Rugwiro yafatiwe kuri Petite barrière kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2019, yambuka agana mu Rwanda.

Uyu myugariro w’imyaka 29 akekwaho kwambuka umupaka akoresheje ibyangombwa byo muri RDC; yafatanywe n’uwitwa Uzima Rizinde w’imyaka 39.

Mu byangombwa byagaragaye uyu mukinnyi yari afite, harimo ikarita y’itora yo muri RDC yatanzwe mu 2017, igaragaza ko yavukiye i Bahunde muri Masisi ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.


Comments

18 December 2019

Nyamara mwisubireh kuko guhimba ibinyo ntacyo bizigera bibamarira ntakidi mushoboye mumenyeko ahomuri harabandi.