Print

Ifoto y’Umunsi: Abapolisi b’u Rwanda na Uganda bagaragaye ku mupaka basa n’abari kurebana igitsure

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2019 Yasuwe: 20201

Ifoto igaragaza aba bapolisi basa nkaho barebana igitsure ndetse basa n’aho bategereje ikintu gikomeye yatumye benshi bacika ururondogoro bavuga kuri iyi foto.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga bahuje iyi foto n’ibibazo by’umubano utari mwiza hagati y’ibihugu byombi bifite byinshi bitumvikanaho

Benshi bemeje ko iyi foto ishobora kuba yafatiwe ku mupaka w’u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare ahamaze iminsi harasirwa abantu bashaka kwinjiza magendu.

Benshi bakomeje kwibaza niba aba bapolisi barimo kurebana ay’Ingwe cyane ko bahuriye ku mupaka, umwe ku ruhande rwe, undi ku urwe.Iyi foto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga, ishobora kuba yarafashwe muri iki cyumweru.

Mu minsi ishize abayobozi b’u Rwanda na Uganda bahuriye mu nama yamaze amasaha asaga 8 yo kwiga uko ibikubiye mu masezerano yasinyiwe I Luanda muri Angola yashyirwa mu bikorwa gusa byarangiye nta mwanzuro n’umwe bumvikanyeho.


Comments

kubwimana innocent 19 December 2019

Nihatari ndabona baribameze nkabagiye kurwana