Print

APR FC yatangaje ahazabera umukino w’ishyiraniro uzayihuza na Rayon Sports n’ibiciro byo kwinjira

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 18 December 2019 Yasuwe: 3592

Nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza,uyu mukino utegerejwe na benshi uzabera kuri stade Amahoro I Remera aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 2000FRW,5000 FRW,10,000 FRW na 20,000FRW.

APR FC yasabye uyu mukino ko washyirwa kuri stade Amahoro,cyane ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryari ryemeje ko uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC izakira uyu mukino, iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 34, aho irusha amanota atatu Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri.

Amakipe yose akomeje gukaza imyitozo kugira ngo kuwa 21 Ukuboza 2019 azahacane umucyo dore ko uyu mukino ariwo urebwa na benshi kurusha iyindi yose mu Rwanda.

Ibiciro byo kwinjira:

VVIP: 20,000 FRW
VIP: 15,000 FRW
Intebe z’icyatsi: 10,000 FRW
Intebe z’umuhondo: 5,000 FRW
Ahasigaye hose: 2,000 FRW