Print

Gicumbi: Umuturage yarwaniye na Gitifu mu nteko y’abaturage bose batabwa muri yombi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 4876

Kuri uyu wa kabiri Tariki 17 Ukuboza, ahagana saa cyenda,mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi, Umuturage witwa Nteziyaremye yarwanye na gitifu w’akagari amuciraho ishati bari mu nteko y’abaturage.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda Tribune abitangaza,uyu muturage yarakajwe cyane nuko uyu Gitifu yamukuye ku rutonde rw’abagombaga guhabwa isakaro, yarangiza akamuhamagara mu ruhame mu baturage batagira ubwiherero bwujuje ibisabwa.

Iki kinyamakuru cyavuganye n’uwari muri iyi nteko usanzwe ari mu rubyiruko rw’abakorerabushake, avuga ko bari biriwe bari kumwe na gitifu barimo kubakira umusarani, umukecuru utishoboye nyuma ya saa sita bagahita bakomezanya na we mu nteko y’abaturage.

Akomeza avuga ko Bageze mu nama ngo Gitifu w’akagari yarayitangije atangira ashima abayijemo ubundi ahita asoma urutonde rw’abantu bafite imisarani itujuje ibisabwa,bageze kuri Nteziyaremye yahise ahaguruka atangira gutunga urutoki gitifu.

Ati:”ubwo rero uwo muturage atangira kubaza gitifu impamvu amusoma ku rutonde rw’abafite ubwiherero butujuje ibisabwa kandi ubwiherero bwe ari bwiza kurenza ubwo ku kagari, akajya amubwira ko nta mpamvu yo kumukebura ku byamunaniye”.

Nteziyaremye usanzwe ufite ubumuga bw’ingingo ngo yakomeje gutonganya Gitifu ari nako amusatira.

Ati:”Ikindi wowe wankuye ku rutonde rw’abagomba guhabwa ibati mfite ubumuga urangije uriha abazima none urimo kumbaza iki? “.

Umuturage waduhaye amakuru yavuze ko izo ntonganya zahise zivamo imirwano.

Ati”ubwo rero Nteziyaremye yahise yegera imbere asumira gitifu ngo amukubite, gitifu na we ahita amukubita urushyi batangira kugundagurana kugeza ubwo uwo muturage aciye ishati ya gitifu akayigira ubushwambagara gusa twahise dutabara”.

Umunyamabanga Nshwingwabikorwa w’Akagari ka Gihembe Mwiri Ronald yemeje aya makuru gusa avuga ko ari kuri polisi nuwo muturage bahise bamuta muri yombi akaba ari nacyo kibazo arimo gukurikirana.