Print

Ikipe ya Gasogi yasinyishije umukinnyi ukomeye ukina hagati

Yanditwe na: Martin Munezero 19 December 2019 Yasuwe: 3582

Ndikumana Trésor akaba agiye gukinira iyi kipe ya Gasogi Fc nyuma yo guhagarika amasezerano n’ikipe ya Ac Leopard Fc yo mu gihugu cya Kenya yari imaze iminsi imurimo umwenda w’amezi atari make y’umushahara .

Akaba atari ubwa mbere uyu mukinyi akinira mu gihugu cy’ u Rwanda kuko mbere y’uko yerekeza muri Kenya yakinaga mu ikipe y’ Amagaju Fc.Trésor akaba ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati u Burundi bufite nubwo adakunze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Intamba mu rugamba.