Print

Ifoto y’Umunsi: Abayobozi b’icyubahiro mu ngabo basuye APR FC bayisaba kwihaniza Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 6403

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 18 Ukuboza 2019,aba bayobozi b’ingabo bahorana akazi kenshi bamanutse I Shyorongi aho APR FC ikorera imyitozo barayiganiriza bayereka agaciro ko gutsinda umukino wa Rayon Sports.

Aba bayobozi b’ingabo batandukanye basuye APR FC iyoboye shampiyona, basaba abasore kwitwara neza nabo bakazabashimira nyuma.

Rayon Sports nayo ikomeje kwitegurana ingufu zidasanzwe kuko nayo ibizi neza ko uyu atari umukino usanzwe,ahubwo ari urugamba rukomeye.

Rayon Sports niyo yatsinze umukino uheruka guhuza ibi bigugu byombi mu mwaka w’imikino ushize igitego 1-0 cyatsinzwe na Micheal Sarpong kuri penaliti yabonetse ku munota wa nyuma w’umukino ikorewe kuri Mugisha Gilbert.

Abanyacyubahiro basuye APR FC barimo Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’umutekano General James Kabarebe, Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura, Umugaba mukuru w’Inkeragutabara Gen. Fred Ibingira, Inspector General wa RDF Lt Gen Jacques Musemakweli n’umuyobozi w’ingabo mu mujyi wa Kigali no mu ntara y’Uburasirazuba - Maj Gen Mubaraka Muganga.



Abanyacyubahiro bakomeye mu ngabo basuye APR FC bayisaba gutsinda Rayon Sports


Comments

Furani 19 December 2019

burya Rayon sport ko itey’ubwoba!!!