Print

Njya nifuza ko uyu mwanya mwampaye ubutaha wazatwarwa n’umugore-Perezida Kagame

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 3038

Mu ijambo rye atangiza ku mugaragaro inama y’umushyikirano ya 17,Perezida Kagame yasabye abagore bateye imbere kurushaho gufatanya n’abagabo guteza imbere igihugu ndetse avuga ko kubera intambwe imaze kugerwaho mu buringanire yifuza ko uwamusimbura yazaba umugore.

Yagize ati “Intambwe ya mbere tumaze gutera ishimishije nuko mu buzima bwacu,u Rwanda ibyo rukora cyangwa rumaze kugeraho bisigaye bipimirwa ku rwego rw’isi.Ntabwo bikiri bya bindi byo kuzunguruka hagati aha ngaha gusa byarangiza,abantu bakiruka hagati aha barangiza bakazengerezwa bakicara hasi.Ntabwo ariko bikimeze.

Mwabonye muri iyi minsi ibijyanye n’uburinganire.Abagore n’abagabo ku isi yose mu bihugu ijana na mirongo turi mu ba mbere 10 ku isi.Mu byukuri hari aho abantu bagera bakarambirwa u Rwanda bagashaka kurugabanyiriza aho rukwiriye kuba ruri.Ubundi twagakwiriye kuba turi mu ba mbere 5,ariko badushyize mu ba mbere 10 .Kugira ngo tugere mu ba mbere 5 haracyari akazi dushobora gukora.Nta kibazo kutwibutsa ko hari akazi tugomba gukora tukagakora.Twari aba 6 ubu dusigaye turi 9 ariko birashoboka ko twakomeza.

Iyo politiki tumaze imyaka dukora,twayikoze tuyemera kandi biragaragara ko ifite umusaruro kandi bigaragarira n’abandi mu bipimo bakoresha iyo politiki.

Dukore n’ibindi tuzamuke tuve mu ba mbere 10 tugere muri 5.Abadamu dufatanyije n’abagabo.Abadamu ariko bamaze kugira aho bagera,mwongeremo umuvuduko,dufatanye yaba mu bucuruzi,mu buyobozi,Ubutabera,abashinzwe umutekano,abashinzwe byose.Mube muhari.

Nifuza rimwe ko uyu mwanya mwampaye,ubukurikira uzatwarwe n’umugore .Abagabo bari hano niba ndi bubakire simbizi ariko nabo wasanga aribyo bashaka.”

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame,yavuze ko igihugu kimeze neza mu ngeri zitandukanye ariko hakwiriye gushyirwamo ingufu kuko hakiri akazi kenshi ko gukora ngo igihugu gikumeze kuba mu bya mbere ku isi.