Print

Minisitiri Mateke yasubije Minisitiri Nduhungirehe wavuze ku ruhare rwe mu gitero cyagabwe I Musanze

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 19 December 2019 Yasuwe: 6541

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abari bitabiriye ibiganiro byo kwiga ku ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano yo muri Angola ko umwe mu barwanyi ba RUD URUNANA bafatiwe I Musanze bamusanganye Telefoni yarimo nimero ya Mateke.

Nduhungirehe yavuze ko iyi nimero ya telefoni yo muri Uganda byagaragaye ko nyirayo yavuganye n’abagabye ibyo bitero mbere na nyuma y’ibyo bitero.

Iyo nimero byagaragaye ko ari iy’uyu Mateke Philemon, Umunyamabanga wa Leta ya Uganda ushinzwe ubuhahirane n’ibihugu byo mu karere.

Amb. Nduhungirehe yakomeje avuga ko Philemon Mateke yakoranaga bya hafi na Nshimiye uzwi nka Governor, uyu akaba ari umuyobozi w’umutwe w’ingabo zidasanzwe (Special Forces) wa RUD Urunana kandi na we akaba aba mu karere ka Kisoro muri Uganda.

Minisitiri Mateke yabwiye ikinyamakuru The Daily Monitor ati: "Ntabwo ndi umunyarwanda kandi sindi umusirikare w’umunyakiraka (mercinary). Nta bushobozi mfite bwo gufasha imitwe irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda."

Nyuma y’icyo gitero, batatu mu bakigabye bahungiye i Kisoro muri Uganda bahamara igihe gito, nyuma boherezwa mu kigo cya gisirikari cya Makenke i Mbarara, bahava berekeza i Mbuya muri Kampala ku cyicaro cy’Urwego rw’Igisirikare cya Uganda rushinzwe iperereza.

Iki gitero cyabaye mu ijoro ryo ku wa 4 Ukwakira rishyira ku wa 5 Ukwakira 2019, abagizi ba nabi bo mu mutwe wa RUD URUNANA biganjemo abitwaje intwaro gakondo ,bateye mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze bica abantu 14, abandi 18 bagakomereka.