Print

Indirimbo zose Safi Madiba yakoze nyuma yo gutandukana na Urban Boys zahagaritswe

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2019 Yasuwe: 4132

Safi yari amaze imyaka igera kuri ibiri afashwa na The Mane Label y’umugabo witwa Mupenda Ramadhan uzwi nka Bad Rama.

Hari hashize igihe umwuka utari mwiza hagati ya The Mane na Safi, nubwo batigeze babishyira hanze ngo bimenyekane, byaje guhumira kumirari ubwo Safi yakoraga indirimbo yise “Ntimunywa” yafatanyije na Dj Marnaurd bayisohora mu izina rya Label yitwa Nukuri Music Label.

Kuba Safi yarakoranye n’indi label ibi nibyo byahise bigaragaza, umwuka mubi wari hagati ya The Mane na Safi, kuburyo byanarakaje cyane Bad Rama, ahita afata umwanzuro wo guhagarika ibihangano byose Safi yakoreye muri The Mane.

Bad Rama mu itangazo yashyize hanze, rigenewe abakunzi ba muzika n’itangazamakuru, yabujije uwo ariwe wese kuba yagwa mu mutego wo kuba yakoresha ibihangano Safi yakoreye muri The Mane mu izina rya Safi Madiba.

Bad Rama ati “Ubuyobozi bwa The Mane Label ihagarariwe na Bwana Mupenda Ramadhan(Bad Rama) buramenyesha abantu bose ko NIYIBIKORA Safi(Safi Madiba) yishe amasezerano….”

Arongera ati “Mugihe ibibazo birebana no kutubahiriza amasezerano bigikurikiranwa, ubuyobozi bwa The Mane Label burasaba abafatanya bikorwa, ibitangazamakuru byose, abakina imiziki, n’inzu z’utubyiniro ko ibihangano byose byakozwe na The Mane music Label ibikorera Safi Madiba bitemerewe gukoreshwa uhereye none kuwa 19 Ukuboza 2019…”

Bad Rama yahise anasaba ko, indirimbo “Ntimunywa” Safi aherutse gukorera muri Nukuri Music Label ihita isibwa kurubuga rwa Youtube kuko yakoreshejwemo izina The Mane atabiherewe uburenganzira.

Uretse Safi wabarizwaga muri The Mane, harimo n’abandi bahanzi nka Jay Polly, Marina, Queen Cha n’undi muhanzi mushya witwa Mbanda.

Indirimbo za Safi Madiba yambuweho uburenganzira harimo, Kontwari, Original, Kimwe Kimwe, igifungo, My Hero, Good Morning na Ina Millioni.

Safi Madiba yatangiye gukorana na Bad Rama nyuma yo gutandukana n’itsinda rya Urban Boyz yari amazemo imyaka irenga 7.