Print

Fabien Neretse yahamijwe n’urukiko rwa rubanda rw’i Buruxelles mu Bubiligi icyaha cya Jenoside n’ibyaha by’intambara

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2019 Yasuwe: 1231

Ku utaliki ya 4 Ugushyingo 2019, nibwo uru rubanza rwe rwatangiye kuburanishwa mu mizi, ruhurije hamwe abagize inteko y’inyangamugayo 12 zigize ruriya Rukiko, zikaba zaratowe n’abaturage.

Inyangamugayo zatangaje icyemezo nyuma y’amasaha 50 ziherereye ngo zigene umwanzuro kuri uru rubanza.

Umwanzuro watangajwe mu gicuku mu masaha y’i saa tanu ku isaha y’i Kigali tariki 19 Ukuboza 2019. Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu umucamanza Sophie Leclerq ageza kuri rubanda umwanzuro wafashwe n’inteko y’inyangamugayo z’Urukiko rwa rubanda i Bruxelles.

Neretse yahamijwe icyaha cya Jenoside, kigizwe n’ibikorwa binyuranye birimo gushaka kurimbura ubwoko Tutsi n’ibyaha byo mu ntambara.

Yahamijwe kugira uruhare mu rupfu rw’abantu 9 barimo abo mu muryango wa Bucyana, uwa Gakwaya ndetse n’uwa Sissi. Yahamijwe kugira uruhare mu rupfu rwa Anastase Nzamwita, Joseph Mpendwanzi n’abandi bantu batamenyekanye b’i Mataba aho akomoka muri Gakenke.

Perezida w’Urukiko yagize ati “Uregwa yagize uruhare muri ibi byaha, kuko iyo atarugiramo ntibiba byarakozwe. Yakoze ibyaha by’intambara mu rupfu rw’Umubiligikazi, Claire Beckers, umugabo we Isaie Bucyana, n’umukobwa wabo Katia Bucyana, n’abandi bantu 4 (Colette Sissi, Lily, Grâce, na Jean de Dieu).”

Ibyaha Neretse akurikiranyweho yabikoreye i Nyamirambo muri Nyarugenge n’i Mataba muri Gakenke.

Uyu mubiligikazi yicanywe n’umugabo we Bucyana wari Umututsi n’umwana wabo Katia wari ufite imyaka 20 y’amavuko ndetse n’abaturanyi babo, bicwa tariki 9 Mata 1994 i Nyamirambo.

Mu byo Neretse aregwa harimo kuzana Interahamwe zikabuza bariya bantu 11 kwihisha ubwo ubwicanyi bwari butangiye gufata indi ntera muri Kigali nyuma y’ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal.

Ahamwa n’icyaha cyo kugambirira kwica abantu batatu nubwo atabigezeho. Abo barimo Felicite Ryamukuru ubu ayobora IBUKA ishami ryo mu Bubiligi.

Umunyamategeko Jean Jacques umwe mu bunganizi ba Neretse yanenze kuba ibisobanuro bagiye batanga nta na kimwe cyahawe agaciro mu gufata umwanzuro.

Ati “Ni icyemezo ku byaha bishinjwa umukiliya wacu cyafashwe n’inteko y’inyangamugayo 12, bakoze akazi kadasanzwe ko gusuzuma no gusesengura ibyavuzwe byose n’abatangabuhamya mu gihe k’ibyumweru bitandatu, ntabwo dosiye twayibonaga kimwe na bo.

Twari dufite ibimenyetso twagiye tugaragaza ariko mu bintu byose basobanuye ku mpamvu z’iki kemezo nta na hamwe bahaye agaciro ibisobanuro twagiye dutanga.”

Yavuze ko icyaha k’ingenzi Fabien Neretse yari akurikiranyweho bakimuhamije.

Ati “Ni icyaha gikomeye kiruta ibindi, yaba mu mategeko y’Ububiligi, yaba no mu mategeko mpuzamahanga, birumvikana ko igihano kizaba kiremereye.”

Ku rundi ruhande, Umushinjacyaha avuga ko Neretse yagize uruhare mu nama rusange zahamagariraga abantu kwica Abatutsi ndetse anatanga intwaro ku Interahamwe ngo zibice.

Uruhande rwa Neretse rwakunze kuvuga ko ari umwere wakundaga ubwoko bw’Abatutsi.

Mu ijambo rya nyuma yavugiye mu Rukiko ubwo iburanisha ryaganaga ku musozo, Fabien Neretse yatsindagiye ko ko ari umwere kandi ko azahora ari we.

Umwanzuro ku byaha bihama Neretse, uje nyuma y’iminsi ibiri, inyangamugayo ziri mu mwiherero aho zasuzumye ubuhamya busaga 100 bwatanzwe mu rukiko, banasuzuma dosiye y’urubanza yavuye mu iperereza igizwe n’impapuro zisaga ibihumbi 40.

Kuri uyu wa gatanu, Abacamanza batatu b’umwuga bayoboye iburanisha baragena igihano nyuma yo kukijyaho impaka n’Ubushinjacyaha ndetse n’ubwunganizi bw’uregwa.

Neretse abaye Umunyarwanda wa mbere Urukiko rwo mu Bubiligi ruhamije icyaha cya Jenoside, ku ruhare rwe mu yakorewe Abatutsi.

Ashobora guhabwa igihano k’igifungo cya burundu kubera ibyaha bimuhama birimo n’iby’intambara.

Yafatiwe mu Bufaransa mu 2011, akurikiranweho ibi byaha ariko nyuma ararekurwa.

Martine Beckers umuvandimwe w’Umubiligikazi Neretse ashinjwa kwicisha yakomeje kumukurikirana nk’uko yari yabitangiye kuva mu 1994 kugeza ubwo ikirego cye basanze gifite ishingiro bityo atangira kuburanishirizwa mu rukiko rwa rubanda mu Bubiligi, yoherejwe n’Ubufaransa kuko bwavuze ko Ububiligi buri imbere mu iperereza.

Neretse yari azwi cyane i Mataba muri Gakenke ahari ibikorwa yari afatanyije n’abandi birimo Ishuri ryisumbuye n’ubu bakimwitirira (abaturage bavuga ko ari ishuri rya Neretse) nk’uwahoze avuga rikijyana muri ako gace, we na bagenzi be bahakomoka n’abari bahatuye baharaniraga kuhateza imbere.