Print

Umutoza wa APR ntiyizeye neza niba Sefu na Manzi Thierry bazakina na Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2019 Yasuwe: 3255

Adil Mohamed yavuze ko bateguye umukino wa Rayon Sports nkuko bategura indi mikino ndetse avuga ko ikipe izarusha indi gukina neza ariyo izatsinda.

Ageze ku bakinnyi be azifashisha,yavuze ko hari abakinnyi 3 ashidikanyaho barimo Manishimwe Emmanuel Mangwende,MANZI Thierry na Niyonzima Olivier Sefu gusa yemeje ko Buregeya Prince atazakina.

Yagize ati “Intego yacu n’ukurangiza igice cya mbere cya shampiyona nta mukinnyi uvunitse cyangwa ngo ahagarikwe.Nta mukino uruta indi muri shampiyona kuko nidutsinda Rayon Sports ejo tuzabona amanota 3 ndetse nidutsindwa tuzatakaza amanota 3,twateguye umukino wa Rayon Sports nkuko dutegura indi mikino.

Hari abakinnyi bafite imvune nshidikanyaho nka Imanishimwe Emmanuel avuye mu mvune,Manzi Thierry na Niyonzima Olivier bafite imvune gusa Buregeya Prince ijana ku ijana ntabwo azakina.”

Umutoza wa APR FC,Adil Mohamed ntiyigeze akabiriza umukino wa APR FC na Rayon Sports nkuko washyushye mu bafana gusa yavuze ko biteguye neza ndetse biteguye kwitwara neza.

Buteera Andrew wari wazanye n’umutoza Adil mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko uyu mukino wa Rayon Sports utandukanye n’iyindi yose kuko buri wese aba awiteze cyane gusa yemeza ko biteguye neza kandi bazaha ibyishimo abakunzi ba APR FC.

Buteera Andrew yahakanye amakuru yavuagaga ko bemerewe agahimazamusyi ka miliyoni 35 FRW avuga ko nta mafaranga adasanzwe bemerewe.



Manzi Thierry na Niyonzima Sefu barashidikanywaho