Print

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko Rugwiro atamusabye uruhushya ndetse ko azamuha ibisobanura narekurwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2019 Yasuwe: 3372

Espinoza yavuze ko uyu Rugwiro Herve atigeze amusaba uruhushya nawe yumvise nk’abandi bose ko yatawe muri yombi n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka azira kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Espinoza yagize ati “Mu byukuri ntabyo nzi, ntacyo mbiziho, ntawigeze abimbwira, gusa yafashe icyemezo aragenda, maze kubw’amahirwe make arafatwa.Njye nta n’amakuru yizewe mfite kuri we. Ntabwo nigeze muha uruhushya, nanababwiye ko ibizaba bazabyirengera.”

Umutoza Espinoza yavuze ko yari yasabye abakinnyi be kwitwararika kubera umukino w’ishyiraniro bazakina na APR FC ariko Rugwiro we yahisemo kwigira muri RDC gushaka ibyangombwa atamusabye uruhushya ariyo mpamvu azamusaba ibisobanuro nagaruka.

Yagize ati “Njye nababwiye ko bagomba kwicunga bishoboka byose, ariko nta ruhushya nigeze muha, rero mureke dutegereze ibizaba ndetse n’ingaruka zizavamo.Uko byagenda kose agomba kubanza kunsobanurira uwamuhaye uruhushya kuko ntawigeze abimbwiraho rwose, uko niko kuri kwanjye.”

Rayon Sports izahura na APR FC idafite myugariro Rugwiro Herve ukiri mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yo gufatwa kuwa Kabiri w’iki cyumweru avuye I Goma.


Rugwiro yagiye muri Kongo adasabye uruhushya umutoza Espinoza