Print

Ntabwo gutanga buruse bizongera gushingirwa ku byiciro by’ubudehe-Minisitiri w’Intebe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2019 Yasuwe: 3097

Umwe mu barimukazi bitabiriye inama y’Umushyikirano,,yabajije ikibazo cy’abarimu badashobora kurihira abana babo kaminuza kubera ibyiciro by’Ubudehe gusa Minisitiri w’Intebe yavuze ko Buruse igiye kuzajya itangwa hagendewe ku manota umunyeshuli yagize aho kugendera ku byiciro by’Ubudehe nkuko byari bisanzwe.

Ngirente yagize ati "Turabizi ko umwarimu adashobora kurihira umwana we kaminuza nubwo yaba yatsinze neza.Mu kuvugurura ibyiciro by’Ubudehe,ntabwo ikiciro cy’Ubudehe kizongera kuba ikiranga guhabwa ishuli.Icyo twumvikanyeho mu nzego zose dukorana nuko guhabwa ishuri bizajya bishingira ku bumenyi bw’umwana n’amanota yagize ariko bitavuze ko ushoboye kurihira umwana atazabikora ariko mu badashoboye kurihira abana ntabwo icyiciro cy’Ubudehe aricyo kizajya gishingirwaho mu kumurihira.”

Mu myaka mike ishize,bamwe mu banyeshuli bagiye bahura n’ikibazo cyo kwiga kaminuza kubera ko bari mu byiciro byo hejuru by’Ubudehe kuko abo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri aribo barihirwaga gusa.