Print

Fabrice Mugheni yakuwe mu rutonde rw’abakinnyi 18 bazakina na APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2019 Yasuwe: 4129

Nubwo Mugheni yatangiye iyi shampiyona afite imvune ntabone umwanya wo kwiyereka uyu mutoza w’umunya Mexico,yarakize ndetse arakora cyane ariko nta cyizere yahawe na Javier Martinez.

Mugheni Kakule Fabrice hagati muri Rayon Sports ndetse wanayifashije bigaragara kwegukana shampiyona ishize yakuwe mu bakinnyi 18 Rayon Sports izitabaza bakina na APR FC kuri uyu wa Gatandatu kuri sitade Amahoro,ndetse we na bagenzi be bahita bahabwa ikiruhuko.

Uretse Mugheni Kakule Fabrice, Rayon Sports izakina idafite Rugwiro Herve ukina mu mutima w’ubwugarizi ukiri mu maboko y’ubugenzacyaha azira kujya muri DR Congo mu buryo budakurikije amategeko.

Abakinnyi 18 Rayon Sports izakoresha ihura na APR FC:

Kimenyi Yves (GK.18),
Mazimpaka Andre (GK.30),
Iradukunda Eric Radou 14,
Nshimiyimana Amran 5,
Iragire Saidi 2,
Eric Rutanga Alba (C) 3,
Irambona Eric Gisa 17,
Ndizeye Samuel 25,
Olokwei Commodore 11,
Nizeyimana Mirafa 8,
Omar Sidibe 9,
Iranzi Jean Claude 12,
Habimana Hussein 20,
Ciza Hussein 10,
Mugisha Gilbert 12,
Bizimana Yannick 23,
Sarpong Michael 19.

Ibiciro byo kwinjira kuri stade:

VVIP: 20,000 FRW
VIP: 15,000 FRW
Intebe z’icyatsi: 10,000 FRW
Intebe z’umuhondo: 5,000 FRW
Ahasigaye hose: 2,000 FRW