Print

Arsenal yerekanye ku mugaragaro Mikel Arteta nk’umutoza wayo mushya [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 20 December 2019 Yasuwe: 1642

Nkuko twabibagejejeho mu nkuru iheruka,Mikel Arteta yasinyiye Arsenal amasezerano y’imyaka itatu n’igice aho yahawe inshingano zo kongera kugira iyi kipe igihangange ndetse akazamura abana benshi mu irerero.

Akimara kwerekwa abanyamakuru,Mikel Arteta yagize ati “Iki n’icyubahiro gikomeye.Arsenal n’imwe mu makipe y’ibigugu ku isi.Dukeneye guhatanira ibikombe bikomeye ku isi ndetse ibyo nibyo biganiro twibanzeho njye na Stan na Josh Kroenke ndetse na bamwe mu bayobozi bakuru ba Arsenal.

Twese turabizi ko hari akazi gakomeye kagomba gukorwa kugira ngo tubigereho gusa nizeye ko nzabikora.Ndabizi ko bitazakunda mu ijoro rimwe gusa dufite abakinnyi bafite impano ndetse n’abana bato bari kuva mu ishuri ry’umupira w’amaguru.”

Mu itangazo Arsenal yashyize hanze,yavuze ko abazakorana na Arteta bazamenyekana mu minsi iri imbere gusa ntabwo ahazaza ha Freddie Ljungberg wari umutoza wungirije haramenyekana.

Josh Kroenke umuhungu wa Nyiri Arsenal Stan,yavuze ko ashimishijwe cyane no kugarura Arteta muri Arsenal.Arteta yasimbuye Unai Emery wirukanwe amaze muri Arsenal amezi 18 gusa.

Arteta yamaze imyaka 5 akinira Arsenal guhera 2011 kugeza 2016 aza kuyibera na kapiteni gusa nyuma yahoo yahise asezera ku mupira ajya kuba umutoza wungirije wa Pep Guardiola muri Manchester City.