Rutahizamu Cristiano Ronaldo yatumye benshi bacika ururondogoro kubera umutwe yateye ikipe ya Sampdoria asimbutse mu kirere agera muri metero 2.6.
Ronaldo yageze mu kirere arahahagarara ahamara isegonda rimwe n’igice ategereza umupira arangije awutera umutwe werekeza mu rushundura.
Kugeza n’ubu benshi ntibariyumvisha ukuntu umuntu yasimbuka akazamuka akagera ku ntera nk’iyo uyu munya Portugal w’imyaka 34 yagezeho,aho bamwe bahise batangira kumwita ikivejuru.
Mu ijoro ryo kuwa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza nibwo Ronaldo yateye uyu mutwe utangaje ubwo Juventus yatsindaga Sampdoria ibitego 2-1 muri Serie A.