Print

Ikibazo cy’uburozi mu makipe y’umupira w’amaguru yo mu Rwanda kiri kuvugutirwa umuti

Yanditwe na: Martin Munezero 20 December 2019 Yasuwe: 2473

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa gatanu mu nama idasanzwe yateguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda hagamijwe kurebera hamwe uko ibibazo biri mu mupira biri gukemuka ndetse no kumenya aho gahunda zigikomeza zigeze .

Perezida wa FERWAFA, Sekamana Jean Damascene yavuze ko muri rusange umupira w’amaguru mu Rwanda uhagaze neza gusa ko hataburamo udukosa tumwe na tumwe, ariko ko bagiye kubivugutira umuti.

Agaruka ku kibazo cy’amarozi avugwa mu mupira w’amaguru, Sekamana yagize ati, “Ikibazo cy’amarozi turi kukivugutira umuti, kuko ntibyaba ngo turebere. Abantu bakora ibi ntitwabirebera kuko byatugeza ahabi nta terambere byatugezaho. Hari ikiri gukorwa, gusa ibintu ntibyakorwa hutihuti."

Ikibazo cyo kwitwara nabi kw’ikipe y’igihugu Amavubi ngo gishingiye ahanini ku mitegurire y’ikipe aho iyi kipe yagiye gukina amarushanwa amwe n’amwe nta ngengo y’imari yagenewe.

Sekamana ati, “Imbogamizi zatumye ikipe y’igihugu ititwara neza harimo kuba imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika (CAN) n’iyi igikombe cy’isi nta ngengo y’imari minisiteri ya siporo yari yarateguye.”

Yunzemo ko kuba nta ngengo y’imari yari yarateguwe byatumye ikipe ititegura neza byatumye itsindwa imikino ibiri ibanza yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya CAN izabera mu gihugu cya Cameroon.

Agaruka ku cyibazo cy’imisifurire kimaze iminsi kivugwa cyane aho amakipe atsindwa akavuga ko yasifuriwe nabi ndetse hakaba hari n’abasifuzi babihaniwe, yavuze ko ikibazo atari imisifurire mibi ahubwo ari uko abantu babyishyizemo.

Ati, “Buri wese arashaka kwisifurira, umuntu arajya mu kibuga atinya abasifuzi kurusha ibindi bibera mu kibuga. Sinavuga ngo nta makosa ahari ariko tugendeye uko ahandi bimeze ntabwo duhagaze nabi. Ahandi haba na VAR (video assistant referee). Ikibazo cy’imisifurire kiri mu mitwe y’abantu kurusha ibibera mu kibuga.”

U Rwanda rwishimira ko muri gahunda yo kuzamura abakiri bato hari umusaruro byatanze aho ikipe y’abatarengeje imyaka 15 (Amavubi U15) yatahanye umwanya wa gatatu muri CECAFA.

Gusa mgo haracyari imbogamizi zo kuba amakipe menshi y’abato (Academies) nta byangombwa afite ndetse n’ibikorwa remezo bikaba bikiri hasi. Gusa ikibazo cy’ibikorwa remezo bikiri bike ku bakiri bato kiri gushakirwa umuti urambye hifashishijwe amafaranga atangwa na FIFA ku bufatanye n’uturere dutandukanye.

Muri iyi nama kandi hatangajwe ko shampiyona y’abagore izatangira ku itariki 08 Mutarama 2019 kandi Ukwezi kwa mbere kukazarangira ikipe y’igihugu (Amavubi) ifite umutoza kugira ngo yitegure neza imikino ya CHAN itegerejwe muri Mata umwaka utaha.