Print

"Inkoko mu guhona zicudika n’ibisiga”-Perezida Nkurunziza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2019 Yasuwe: 6329

Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yaciriye inzego zishinzwe umutekano uyu mugani mu rwego rwo kuziburira no kuzisaba kuba maso mu mwaka wa 2020.

Mu minsi ishize, Perezida Nkurunziza yavugiye mu nama ya 10 y’inteko zishinga amategeko z’ibihugu bigize umuryango witwa ’Conférence internationale sur la Région des Grands Lacs’ (CIRGL / ICGLR) i Bujumbura ko kuva mu 2015 u Burundi bwatewe kenshi n’abitwaje intwaro bavuye mu Rwanda no muri DR Congo ariyo mpamvu benshi bahuje iri jambo yaraye avugiye muri ibi birori n’iri yavuze kuwa 06 Ukuboza 2019.

Mu ijoro rya 16 rishyira 17/11 ingabo zitamenyekanye zateye ibirindiro by’ingabo z’u Burundi biri I Mabayi mu ntara ya Cibitoke ihana imbibi n’umupaka w’u Rwanda".

Yaba Perezida Nkurunziza,yaba umuvugizi w’u Burundi na Visi Perezida wabwo bashinje u Rwanda kugaba ibyo bitero gusa umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda, yabwiye BBC ko gushinja ibi bitero u Rwanda ari ukurangaza amahanga.

Nubwo u Burundi bushinja u Rwanda kubagabaho igitero,umutwe wo mu Burundi witwa FRB-ABARUNDI wavuze ko ari wo wagabye iki gitero kugira ngo wibutse Nkurunziza ko yanze kubahiriza amasezerano ya Arusha


Comments

mahoro jack 30 December 2019

Ariko iyi migani yuzuyemo amatiku n’inzangano niyo isohoka mu kanwa ka pastoro wirirwa abyina ikorasi mu nsengero? Africa warakubititse kweli.


imigani. 21 December 2019

Uyumugani urakomeye cyane, kandi urimo ubwenge bwinshi, ibisiga bibeshya inkoko ko bicuditse, mukanya gato ibisiga bigatangira kwica za nkoko buhoro buhoro, kuko ibisiga biba bizi amabanga yose yaza nkoko, bityo inkoko zose zigashiduka zarangiye, kuko aho zahungira hose ibisiga biba byarahamenye igihe byari bicuditse , noneho bikazisangayo bikazica, inkoko zigahona gutyo.