Print

Kamonyi: Umunyerondo yakubise umuturage arapfa arangije ajya kumuhisha mu biro by’akagari

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2019 Yasuwe: 3902

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Intyoza gikorera mu karere ka Kamonyi abitangaza,mu ijoro ryo kuwa Gatanu Tariki 20 ukuboza 2019 hagati ya saa sita na saa munani,uyu Muhoza yafashwe n’abari ku irondo hamwe n’inkeragutabara bamukekaho ubujura.

Biravugwa ko aba bashinzwe umutekano bakubise bikomeye bikamuviramo urupfu aho yaje kujyanwa rwihishwa mu biro by’Akagari abahageze mu gitondo bagasanga uwari muzima yapfuye.

Ibyishaka Rosine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gishyeshye yabwiye intyoza.com ko uyu muturage yasanzwe mu nsi y’igitanda cy’umukecuru, bagakeka ko yari agiye kwiba. Bahuruje haza abanyerondo n’inkeragutabara baramutwara, arakubitwa nyuma bamushyira mu biro by’Akagari aho muri iki gitondo basanze uwari muzima yapfuye.

Ati” Nyine ni umuntu ngo wari wagiye kwiba ahantu, noneho baratabara bari kumwe n’Inkeragutabara.Inkeragutabara nyine ishobora kuba yamukubise, twebwe tuje tuvuye ku kazi ( kuri Terrain) mu mudugudu tugeze ku Kagari kuko yari yabwiye umu cleaner( Ukora amasuku) kuko atuye hafi y’Akagari ngo amwoherereze urufunguzo ngo acane amatara, tugeze ku kagari neza uwo w’isuku aratubwira ngo mu Kagari harimo umuntu, ngo kandi ngo ndikubona ameze nabi, twari turi kumwe na DASSO, dufunguye rero dusanga nyine ni uko bimeze (yapfuye)”.

Gitifu Ibyishaka, avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane, ko ndetse muri Raporo yatanzwe y’ijoro bari bazi ko bwakeye amahoro.

Ati “ Urumva byabaye nijoro, ariko nta makuru twari dufite twe ntabyo twari tuzi na raporo yatanzwe twari tuziko bucyeye amahoro”. Akomeza avuga ko ubwo batabazaga, abaraye irondo n’iyo nkeragutabara aribo batabaye.

Gitifu yavuze ko iyi nkeragutabara ubwo yakaga urufunguzo umukozi ushinzwe isuku mu Kagari itigeze imubwira icyo igiye kurukoresha uretse gusa ngo gucana amatara. Avuga ko uwafashwe bamuzamukanye bamukura aho yafatiwe, ko byabaye hagati ya saa sita z’ijoro na saa munani.

Uyu ukuriye abanyerondo witwa Mbarubukeye Damascene ushinjwa gukubita Muhoza yahise acika nyuma yo kumenya ko yishe umuntu ndetse ngo na nomero ze za telefoni ntiziri ku murongo.


Comments

Mahoro 21 December 2019

Imana imwakire mubayo
Mu Murenge wa Runda, akarere ka Kamonyi natwe leta nidutabare kuko Inkeragutabara zitumereye nabi cyane ejo mutazabitangaza twatangiye gupfa!!