Print

Ingabo za ONU intandaro y’abana benshi bavutse muri Haiti

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2019 Yasuwe: 1793

Mu bushakashatsi buherutse gukorwa na Sabine Lee, Porofeseri wigisha amateka muri Kaminuza ya Birmingham na Susan Bartels, umuhanga mu by’ubuvuzi akaba n’umwarimu muri kaminuza ya Ontario bagaragaje ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zagiye zikora ibyaha birimo gukoresha imibonano mpuzabitsina abagore n’abakobwa mu bihugu bya Mozambique, Bosnia, Haiti, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Centrafrica.

Aba baturage ba Haiti bashinja izi ngabo kuba zaragiye zibafatirana n’ibibazo barimo zikabashuka zikabasambanya zamara kubatera inda zigahita zisubira mu bihugu by’iwabo bagasigara mu bibazo by’ubukene bukabije nk’uko benshi mu bakoreweho ubushakashatsi babigaragaje.

Umwe mu bakoreweho ubushakashatsi yagize ati “Abakobwa bari mu kigero cy’imyaka 11 batewe inda z’imburagihe basigwa mu bibazo”. Ibi byabaye mu myaka yo hagati ya 2014 na 2017.

Abatewe inda n’izi ngabo batanze ubuhamya ko izi ngabo zashukishaga aba bana bato udufaranga duke nk’uko umwe muri bo yagize ati”Baguhereza ibiceri bikeya mu ntoki ubundi bakagusigira umwana.”

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banya Haiti 2500 batuye mu bice byari byegereye ibirindiro by’ingabo za ONU ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu (Minustah) mu mpeshyi ya 2017 ubwo bamwe ngo babakoreshaga nk’abakozi babo.

Umwe muri aba bagore yagize ati “Twaraganiriye noneho aza kumbwira ko ankunda nanjye ndabyemera nyuma y’amezi atatu mba ndatwite muri Nzeri yahise yoherezwa mu gihugu cye none ubu sinshobora kubona amafaranga yo kwishyurira umwana ishuri.

Ubushakashatsi bugaragaza ko benshi mu basirikare bakoze aya mahano ari abaturuka mu bihugu 13 birimo Brazil, na Uruguay, ibi bikaba ari byo bihigu biri ku isonga ku basirikare babyo bashinjwa ibi byaha nk’uko imibare y’ubushakashatsi ibigaragaza.


Comments

munyemana 21 December 2019

UN Missions zose zikoresha hafi 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.UN Missions zose zikoresha budget irenga 9 Billions/Milliards USD buri mwaka.Nukuvuga hafi RWF 8 415 000 000 000. Bihwanye n’inshuro hafi 3 za Rwanda Annual Budget !!!.UN ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,habaye intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,ahubwo ibihugu 9 byakoze Atomic Bombs ku buryo isaha n’isaha byakoresha izo atomic bombs isi yose igashira.Uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa, UN yarananiwe.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana.Nkuko dusoma muli Daniel 2,umurongo wa 44,ku munsi w’imperuka imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,YESU ahabwe kuyobora ISI ayigire Paradizo nkuko ibyahishuwe 11,umurongo wa 15 havuga.Niwo muti wonyine w’ibibazo isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abakristu nyakuri gushaka ubwo bwami bw’Imana,ntibaheranwe no gushaka ibyisi gusa.