Print

Producer Trackslayer yasezeranye n’umugore we bamaranye imyaka 9[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 21 December 2019 Yasuwe: 2633

Saa cyenda z’uyu munsi Producer Trackslayer arasaba anakwe umukunzi we mu birori bibera i Nyamirambo kuri Ten to Two Gardens. Ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2019, Producer Trackslayer azasezerana imbere y’Imana n’umukunzi we mu rusengero rwa Bethlehem Church.

Abatumiwe n’abandi bazakirirwa kuri Salle ‘Mwana ukundwa’ ku Irebero mu Midugudu ya BNR. Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gicurasi 2019 ni bwo Producer Trackslayer yambitse impeta umukunzi we Nikuze amusaba ko bazabana akaramata.

Producer Trackslayer yabwiye INYARWANDA dukesha iyi nkuru, ko yiga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye ari bwo yamenyanye na Eliane wigaga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza.

Avuga ko hashize amezi atatu ari bwo yabwiye Eliane ko amukunda, ngo ntibyari byoroshye muri we kuko bwari ubwa mbere abwiye umukobwa ko amukunda. Ntiyahise ahabwa igisubizo ahubwo yakomeje gutegereza kugeza abonye ibimenyetso by’urukundo.

Trackslayer amaze igihe kinini mu batunganya umuziki (Producer) mu Rwanda. Ni umwe mu bazwiho ubuhanga mu gukora indirimbo ziri mu njyana ya Hip-Hop.

Benshi mu bahanzi nyarwanda yakoreye bubatse amazina ndetse ibikorwa bye bizwi na benshi mu bahanzi yafashije kwisanga mu kibuga cy’umuziki. Yakoreye indirimbo Bull Dogg, Riderman, Diplomate, Green P, itsinda rya Dream Boy, Naason, Aime Blueston, Nick Dompoz, Siti True Karigombe n’abandi.


Comments

Freddy 3 August 2020

Trackslaye turamushyigikiye muzongere mumu ganirize