Print

Abafana ba Rayon Sports barimo n’abafite ubumuga bategeye abakinnyi agahimbazamusyi k’umurengera ngo itsinde APR FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2019 Yasuwe: 4777

Uyu munsi nibwo rurambikana hagati ya Rayon Sports na APR FC ariyo mpamvu aba bafana begereye abakinnyi bateranya akayabo k’agahimbazamusyi.

Nkuko amakuru dukesha Rwanda Magazine abitangaza,Fan Clubs zakusanyije amafaranga zirimo Gikundiro Forever yakusanyije agera kuri 780.000 FRW angana n’ayo batanze ku mukino wa Mukura VS, ndetse banatanze agera ku bihumbi ijana mu ihuriryo rya za Fan Clubs (Fan Base)ariho hanyuzagwa aka gahimbazamusyi.

Umwe mu banyamuryango ba Gikundiro Forever witwa Dr Norbert yemeye ko azajya atanga 50.000 FRW kuri buri gitego Rayon Sports izajya itsinda.

New Vision Fan Club nayo yemeye gutanga 700.000 FRW, The Blue Winners yatanze agera ku bihumbi 500.000 FRW naho March Generation itanga agera ku 200.000 FRW. Andi ma Fan Clubs anyuranye nayo yagiye atanga umusanzu wayo.

Izindi Fan Clubs zagize uruhare muri iki gikorwa harimo Thé Vert Fan Club, Intwali Fan Club, Lucky Jersey Fan Club, The Blue Sky Fan Club, Isaro Fan Club, Gikundiro Iwacu Fan Club, Ururembo Diaspora Fan Club, Winning Team Fan Club, Murera Yacu Fan Club, Vision Fan Club, Ishema ry’Umu Rayon Fan Club, Gikundiro lovers Fan Club, Ijwi ry’Aba Rayon Fan Club, Bugarama Fan Club,Rayon Sports mu mutima Group, The Blue Family Fan Club, Gikundiro forever, Isibo Fan Club, Ubumwe bw’aba Rayon Fan Club na Rocket Fan Club.

Abafana ku giti cyabo nabo bemeye agahimbazamusyi. Paul Ruhamyambuga, Perezida w’icyubahiro wa Rayon Sports yemereye abakinnyi 500.000 FRW, uwitwa Kelly yatanze 200.000 FRW. Aka gahimbazamusyi kose gateranyijwe kageze kuri Miliyoni zisanga icyenda (9.480.000 FRW).

Abafite ubumuga bwo kutavuga nabo batanze umusanzu wabo, bikora ku mutima wa benshi

Muri Rayon Sports habamo itsinda ry’abakobwa bafite ubumuga bwo kutavuga bagera kuri 13. Aba nabo mu gukusanya agahimbazamusyi ko guha abakinnyi ba Rayon Sports igihe baramuka batsinze APR FC bakusanyije agera ku bihumbi 36.