Print

Amnesty International yasabye RIB kurekura Umuhoza watawe muri yombi akekwaho ubutasi n’ubugambanyi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 21 December 2019 Yasuwe: 6863

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugore witwa Umuhoza Jacqueline kuwa 27 Ugushyingo 2019,akekwaho uruhare mu byaba birimo ubugambanyi n’ubutasi.

Mu ibaruwa nomero AFR 47/1600/2019 yo kuwa 20 Ukuboza, Amnesty yandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col. Jeannot Ruhunga,isaba uru rwego kugeza uyu mukobwa mu butabera hagendewe ku mategeko kuko ngo nta muntu urenza iminsi itanu ataragezwa mu butabera nyuma yo gutabwa muri yombi.

Ibaruwa yanditswe na Amnesty iragira iti " Kuri Jeannot Ruhunga nkwandikiye ku bijyanye n’ikibazo cya Jackie Umuhoza wafashwe kuwa 27 Ugushyingo 2019. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rubinyujije kuri Twitter kuwa 28 Ugushyingo rwemeje ko rumufite ngo akorweho iperereza ku byaha by’ubutasi n’ubugambanyi, bishobora gutuma umuntu akatirwa imyaka 25 y’igifungo,

Nyuma y’ibyumweru bitatu, ubushinjacyaha ntacyo buramushinja ndetse nta n’ibyo yashinjwe ngo umucamanza yemeze ko akomeza gufungwa. Amategeko yo gukurikirana ibyaha avuga ko umuntu ukekwa atarenza iminsi itanu afunzwe ataragezwa nyuma yo gufatwa. Gukomeza gufungwa bishobora kugenwa n’umucamanza abisabwe n’ubushinjacyaha bugaragazaje impamvu zikomeye."

Uko ibi byaha Umuhoza akekwaho yabikoze n’igihe yabikoreye ntibyigeze bitangazwa kuko ngo bikiri mu iperereza.

Byavuzwe ko uyu Umuhoza usanzwe ari umukobwa w’umuvugabutumwa (pastor) w’Umunyarwanda Deo Nyirigira uba mu mujyi wa Mbarara muri Uganda aho afite urusengero,ashinjwa kuba umuhuzabikorwa mu gace ka Mbarara w’umutwe wa RNC urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.


Comments

gakuba 22 December 2019

buriya amnisty.niwe yabonye ko ababaje.kuruta abanyarwanda bafatirwa muli Uganda ndetse ise abifitemo uruhare ! we inzego zemera ko zinamufite.sibo bigisha ubugenza cyaha uko bukora akazi u Rwanda wagirango ngo nirwo bayishinze


sezibera 22 December 2019

Ntabwo ari ubwa mbere abanyamadini bitwikira bible bakivanga muli politics.Nyamara Yesu yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi.Muribuka ba Musenyeri Perraudin na Nsengiyumva ukuntu bafatanyije n’amashyaka ya politike MRND na MDR Parmehutu.Intambara itangira mu Rwanda muli 1990,amadini yose yasengeye Leta n’ingabo ngo batsinde umwanzi FPR.Ndetse idini imwe yahaga abasirikare amashapule bagiye ku rugamba.Byari ikimenyetso yuko Bikira-Mariya azabarinda amasasu y’umwanzi FPR.Idini yonyine itarivanze muli iyo politike,ni abahamya ba Yehova gusa.Gukora ibyo Yesu yabujije abakristu nyakuri,uba wiciriye urubanza yuko utari umukristu.


22 December 2019

IYO AMNESTY KO NTARUMVA ITABALIZA ABAFUNGIYE MULI UGANDA CYANGWA NUKO ALI UMWANA WO MUBAGUNGABANYA UMUTEKANO WU RWANDA !AMASO.YABO ABA MU RWANDA GUSA !!


gakuba 22 December 2019

IYO AMNESTY KO NTARUMVA ITABALIZA ABAFUNGIYE MULI UGANDA CYANGWA NUKO ALI UMWANA WO MUBAGUNGABANYA UMUTEKANO WU RWANDA !AMASO.YABO ABA MU RWANDA GUSA !!