Print

Burundi: Imvura idasanzwe yishe abantu benshi inasenya amazu menshi mu mujyi wa Bujumbura [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2019 Yasuwe: 3626

Uduce iri sanganya ryibasiye n’utwa Winterekwa, Nyabagere, na Mirango muri komine Ntahangwa mu majyaruguru ya Bujumbura.

Polisi ntiratangaza abasize ubuzima n’ibyangiritse gusa ikinyamakuru SOS Medias Burundi cyatangaje ko imirambo 12 y’abantu yamaze kuboneka,inzu 21 zasenyutse mu duce twa Winterekwa na Nyabagere gusa.

Iyi mvura ntiyaguye mu Burundi gusa kuko mu gace ka Itanga-Luvungi ko muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo yasenye amazu asaga 200.