Print

Abanyarwanda 1900 barimo abarwanyi ba FDLR bafatiwe muri RDC bagejejwe mu Rwanda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2019 Yasuwe: 2899

Baje bakurikira abarwanyi 291 bakiriwe ku wa Mbere, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi abatabariza avuga ko aba babayeho mu buzima bubi aho bari bacumbikiwe mu nkambi ya gisirikare ya Nyamunyunyi.

Mu minsi ishize nibwo Loni yatabarizaga aba bantu, ivuga ko babayeho nabi mu nkambi bari bakusanyirijwemo, bivugwa ko ntabyo kurya no kunywa ndetse n’imiti bafite. Abagera kuri 21 muri bo bakaba bari bamaze no gupfa.

Biravugwa ko igikorwa cyo gusubiza mu Rwanda aba bantu cyabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa gatandatu bakaba bakiriwe ku mupaka wa Rusizi ya 1, utandukanya Umujyi wa Bukavu n’u Rwanda.

Abantu basaga 1900 barimo abarwanyi 71 ba FDLR ndetse n’abagore ‘abana babo bavuye ku mugaragaro ku butaka bwa Congo. Baherekejwe n’igisirikare cya Congo bakirirwa mu Rwanda n’abakuriye ingabo.

Umuvugizi w’akarere ka 33 ka gisirikare muri Congo yemeje aya makuru avuga ko aba Banyarwanda ari abanyuma bari basigaye mu Nkambi ya gisirikare ya Nyamunyunyi, iri muri Teritwari ya kalehe bari bakusanyirijwemo.

Ubwo aba barenga 291 bagezwaga mu Rwanda nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru, abandi barwanyi 6 ba FDLR ngo bitanze ku bushake ku wa Kane ushize bishyikiriza itsinda rya Monusco rishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwanyi muri Walungu.

Aba bitanze n’imbunda zabo zigera kuri 5 za Ak-47, amasasu 280 n’icyombo cya Motorola. Aba ngo bakaba bacumbiwe mu nkambi y’agateganyo ya Monusco i Bukavu, mu gihe bategerejegusubizwa mu Rwanda.

Mu mpera z’Ugushyingo nibwo FARDC yatangije ibikorwa byagutse byo kurwanya inyeshyamba z’Abanyarwanda ziganjemo izo mu mutwe wa CNRD/FDLR, zakoreraga muri Kivu y’Amajyepfo, aho ibirindiro by’uyu mutwe hafi ya byose byasenywe bamwe bakicwa abasigaye bagafatwa ari bazima biganjemo abo mu miryango yabo.

Source: Bwiza.com


Comments

hitimana 23 December 2019

Ntabwo ari byiza gutera igihugu cyawe.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo.Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.