Print

Jose Mourinho yibasiye Arsenal yahaye akazi Arteta udafite ubunararibonye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 22 December 2019 Yasuwe: 3029

Kuwa Gatanu w’iki cyumweru nibwo ikipe ya Arsenal yatangaje ko yahaye akazi umutoza Mikel Arteta aho yahawe amasezerano y’imyaka 3 n’igice.

Iri tangazo ryatunguye Jose Mourinho cyane bituma mu kiganiro n’abanyamakuru avuga ko bitangaje kuba amakipe akomeye asigaye akunda abatoza bataratsindwa na rimwe.

Yagize ati “Icyo navuga gisekeje,mu minsi ishize abatoza beza babaga ari abatsinze imikino myinshi ariko ubu abatoza beza n’abataratsindwa na rimwe.

Carlo Ancelotti afite ibikombe 3 bya UEFA Champions Leagues,atwara shampiyona mu Butaliyani,mu Bufaransa,mu Bwongereza n’ibindi bikombe aho hose ariko yaratsinzwe,simbizi,imikino 200?.Natsinzwe imikino 150 ku 180 ya Ancelotti gusa we aranduta mu myaka.

Ndatekereza ko ubu icy’ingenzi atari imikino watsinze ahubwo ari imikino utaratsindwa.Ubu abatoza beza n’abataratsindwa na rimwe.Bareba imyirondoro y’abatoza batsinzwe cyane n’abataratsindwa,abo bataratsindwa akaba aribo bahabwa akazi.”

Umutoza Jose Mourinho yatunguwe n’ukuntu Arsenal yimye akazi abatoza b’inararibonye nka Carlo Ancelotti,Max Allegri bakagaha Arteta udafite ubunararibonye.

Arteta wahagaritse gukina umupira mu mwaka wa 2016,yari amaze imyaka 3 yungirije umutoza Guardiola muri Manchester City.


Mourinho yatunguwe nuko Arsenal yahaye akazi Arteta