Print

Umugabo yakatiwe n’urukiko azira ko yibye ibendera ry’abaryamana bahuje ibitsina ryari rimanitse ku rusengero[AMAFOTO]

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2019 Yasuwe: 1031

Adolfo Martinez w’imyaka 30 yaganiriye n’abanyamakuru ari muri Gereza avuga ko ari we yatwaye iryo bendera ryari ku rusengero rwa Ames United Church of Christ kubera urwango afitiye abahuza ibitsina babisangiye.

Mu kwezi gushize, Martinez yashinjwe ibyaha by’urwango,guhohotera, no gusubira ibyaha.

Icyaha ashinjwa yagikoze mw’ijoro ryo ku wa 11 ukwezi kwa gatandatu mu mujyi wa Ames, mu ntara ya Iowa.

Police ivuga ko ibyo byaha yabitangiriye ahitwa Dangerous Curves, aho abapolisi bahamagawe babwiwe ko hari umugabo warimo abatera ubwoba.

Amaze kuva aho yahise yinjira mu rusengero abo bantu bahuza ibitsina babisangiye basengeramo amanura ibendera ryabo arita mumuhanda avuga ko yanasenya ako kabari Uyu mugabo yarafashwe anemera ko yakoze ibi byaha.Yabwiye televiziyo KCCI ati: “Numva ntakibazo kuri nge gukora ibyo kuko yari imigisha ivuye ku Mana ati nakoze ibyo kuko ndwanya abatinganyi ,muyandi magambo nashwanyuje icyo bishimiraga“.

Umupasiteri w’urwo rusengero, umugore witwa Eileen Gebbie avuga ko ahuza igitsina n’abo bagisangiye, avuga ko ibyaha byakozwe na Martinez biterwa n’urwango abafitiye.

Martinez amaze gufatwa mu kwezi kwa 11, Madamu Gebbie yabwiye ikinyamakuru Des Moines Register ati:

“Maze kubona kenshi ko abantu bo muri kano karere ka Ames batajyana n’iterambere nk’uko benshi babyibaza, kandi hariho abantu benshi cyane bakiri inyuma”.

Umucamanza Jessica Reynolds avuga ko Martinez ari we muntu wa mbere muri ako karere uciriwe urubanza rw’ibyaha bivuye ku rwango.

“Ukuri kubabaje ni uko hari abantu barwanya abandi bakabakorera ibibi kubera ivangura rishingiye ku ruhu, igitsina cyangwa bijyanye n’ibyo bemera ku byerekeye guhuza ibitsina”.

“Iyo rero ibyo bigeze, ni ngombwa ko twebwe nk’ababanyagihugu duhaguruka kugira ngo abashinjwa ibyo byaha bahanwe”.