Print

Pakistan: Umwarimu yakatiwe igihano cy’urupfu azira gutuka intumwa y’Imana Mohamed

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2019 Yasuwe: 1256

Uyu mwarimu ashinjwa ko yakoze ikosa rikomeye cyane ryo gutuka intumwa y’Imana Mohamed abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mwarimu yari amaze imyaka myinshi afungiwe mu cyumba cya wenyine,nyuma y’aho yamaganwe n’izindi mfungwa.

Ishyirahamwe Amnesty International ryamaganye urubanza uyu mwarimu yakatiwemo urwo gupfa rivuga ko rubangamiye burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Urwo rubanza rwasomwe n’urukiko rumwe muri gereza nkuru ya Multan, aho Bwana Hafeez yari asanzwe apfungiye.

Junaid Hafeez "ategereje kunyongwa", nk’uko byanditse mu cyegeranyo cy’urwo rubanza.

Umucamanza Zia ur Rehman yagize ati: "Turashimira Imana ko urwo rubanza rwarangiye".

Umwe mu baburanira Leta,Airaz Ali muri gereza ya Multan, yagiye aririmba ngo "Allah Akhbar" ("Imana niyo nkuru"),"Abatuka Imana bakwiye gupfa". "Uru rubanza ni ukuri kwatsinze.

Bwana Hafeez yakuye impamyabumenyi ya Master muri Amerika, aho yize ibijyanye n’amateka (literature) y’igihugu.

Amaze gusubira muri Pakistani, yabonye akazi ko kwigisha Icyongereza muri kaminuza ya Bahauddin Zakariya (BZU) mu karere ka Multan ari naho yakoraga kugeza ahagaritswe.


Comments

kirenga 23 December 2019

AMADINI koko aratandukanye.Urugero,nta Mukristu wakicwa kubera ko atutse Yezu.Ku Baslamu,gutuka cyangwa gusuzugura Muhamadi,nicyo cyaha gikomeye kurusha ibindi.Ariko aho guhorera Intumwa,baba bakwiye kureka Imana ikaba ariyo yihanira.Nubwo Imana yihorera abantu bagakora ibyo itubuza,yashyizeho umunsi w’imperuka,ubwo izarimbura abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abayoboke b’amadini babeshya ngo bakorera Imana,nyamara bakora ibyo itubuza.
Aho twavuga nk’abarya amafaranga y’abayoboke babo,nyamara muli Matayo 10,umurongo wa 8,Yesu yaradusabye gukorera Imana ku buntu.Nkuko we n’Abigishwa be babigenzaga,tugomba gukora tukitunga,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Icyacumi cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abarewi,kubera ko nta masambu Imana yari yarabahaye.