Print

Umugore yakubitiye umugeni mu bukwe urushyi amuziza kumutwara umugabo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 December 2019 Yasuwe: 8571

Uyu mugore utavuzwe amazina,ngo yamaze igihe kinini asaba uyu mugeni kudashyingiranwa n’umugabo we kuko ngo nawe amukunda ntiyabyubahiriza kugeza ubwo yiyemeje kumusanga mu bukwe aramukubita.

Ubu bukwe bwabereye mu mujyi wa Mexico,bwatumye benshi bacika ururondogoro kubera aya mashusho y’uyu mugore wakubitiye umugeni mu bukwe bwe.

Mu mashusho yagaragaye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mugore arikwirukanka asatira aho uyu mukwe n’umugeni bari bicaye yataye umutwe niko kwegera uyu mugore wari warushinze amukubita inshyi avuza induru ko yamutwaye umugabo yihebeye.

Abagabo bari hafi aho bahise bahagoboka,bagerageza guhagarika uyu mugore warimo ateza akavuyo ariko biba iby’ubusa kuko yakubise uyu mugeni inshyi.

Uyu mugore wateje akavuyo yavuzaga induru ati “Richard ntugomba kurongora,ndagukunda,ntabwo ugomba kurongora.”

Ibyari ubukwe byabaye akavuyo kugeza ubwo Richard wari wakoresheje ubukwe ategeka ko basohora uyu mugore wari wataye umutwe.Uwakwirakwije aya mashusho ntiyagaragaje igihe ubu bukwe bwabereye.