Print

Algeria yari isanzwe iri mu bihe bitoroshye muri iyi minsi,umugaba w’ingabo yapfuye

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2019 Yasuwe: 2216

Gaid Salah yari asanzwe ari umuntu ukomeye cyane muri kiriya bitari kubera ko afite ipeti rya Jenerali akaba yari n’Umugaba mukuru w’ingabo ahubwo ari ukubera ko yagize uruhare rukomeye mu gushyira ku ruhande Abdellaziz Bouteflika wari umaze igihe ategeka Algeria.

Bouteflika yavanywe ku butegetsi muri Mata, 2019.

Ubutegetsi bwa Tebboune bwatangaje ko mu gihugu hagiye kuba icyunamo kizamara icyumweru.

Hari undi mujenerali mukuru wamusimbuye ariko utaratangazwa.

Gen Ahmed Gaid Salah yari afite imyaka 80 y’amavuko.


Comments

gatare 23 December 2019

Uyu mugabo yari “The Strong Man” (L’Homme Fort d’Alger).Guhera muli 2004 ari Chief of Staff,niwe mu byukuri wayoboraga igihugu.Yari atinyitse cyane.Ariko niyo wakomera gute,Urupfu rukugira zero,nubwo abantu bagutinya.La mort,c’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara,tugasaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.