Umunsi umwe ndi gusenga ku bijyanye n’icyo kibazo, nibwo Imana yambwiye amagambo y’ inshoberamahanga, amagambo asaba gutekereza cyane kugira ngo uyasobanukirwe.
Ubwo yagize iti » Umurimo wawe ntabwo ari uwo...
• Kwigisha nubwo ari byiza
• Kwandika ibitabo
•Ari ukumbwira ibyo bagukoreye
• ari kunyereka ko warenganyijwe
« Ahubwo umurimo wawe ni
ugukunda. »
Kubera ko nukunda, uzabasha:
• kubabarira
• kubasengera
•Kwihangana
•Kurwana intambara yo kwibohoza no kubabohora.
Umurimo wawe ni « ugukunda »
kuko ni ukunda uzakora icyo usabwa gukora muri iyo situation.
Kandi nuramuka wuzuye urukundo, Uzabasha no ...
« GUHINDURA ISI »
Imana ibidufashemo..!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
[email protected]
+14123265034(WhatsApp)
Ngewe icyo nsomye kikanyubaka,ni aho Pastor avuze ngo:"Nugira urukundo uzahindura isi".
Ibi ni ukuri.Igituma iyi si yacu ibura amahoro,nuko abantu badakundana.Barabeshyana gusa.
Abantu baramutse bafite urukundo,bakirinda gukora ibi bikurikira: Kwiba,kurenganya,kubeshya,kurwana mu ntambara zo mu isi,gusambana,etc...Nta Genocides zakongera kubaho.Ibi byose byavaho burundu kubera ko abantu baba bakundana: Gereza,police,ingabo,Ministry of justice,Minadef,etc...Ntawakongera gufunga inzu cyangwa amaduka,kubera ko nta bajura baba mu isi,nta muzamu,etc...Iyo si twifuza,nta kabuza izabaho,Imana nimara gukura mu isi abantu bose babi.Nkuko Imigani 2:21,22 havuga,mu isi hazasigara gusa abantu beza bumvira Imana.