Print

Burera:Umusaza yafatanywe urumogi ahita acika Polisi

Yanditwe na: Martin Munezero 23 December 2019 Yasuwe: 2465

Polisi ikorera mu murenge wa Nemba ho mu karere ka Burera itangaza ko mu rukerera rwo kuwa Gatandatu w’icyumweru dusoje yafatiye udupfunyika 1912 tw’urumogi turi mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange nyirarwo agahita acika ubu akaba arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru CIP Alexis Rugigana avuga ko polisi ikorera mu murenge wa Nemba isanzwe ikora igikorwa cyo kugenzura imodoka zica mu muhanda wa Burera-Base, ireba ko zifite ibyangombwa byuzuye ndetse ko zitarimo ibiyobyabwenge. Ni muri ubu buryo iyi modoka yafashwemo ubwo abapolisi bayihagarikaga babaza shoferi ibyangombwa bahita basangamo urumogi.

Yagize ati “Nk’uko bisanzwe abapolisi bakoze umukwabu mu rukerera rwo kuwa Gatandatu nibwo iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace RAC 813W yari itwawe na Bahimanyi Felicien w’imyaka 50 bayihagaritse bamubaza ibyangombwa, mugihe barimo kubimubaza undi musaza uri mu kigera cy’imyaka 50 na 55 yabonye bahagaritse imodoka kuko yari yicaye ku muryango ahita akingura nk’ugiye kwihagarika arasohoka aragenda asiga aho yari yicaye cya gikapu kirimo urumogi.

CIP Alexis Rugigana akomeza avuga ko abapolisi bamaze kugenzura ibyangombwa bya shoferi bagakomeza bagenzura imizigo y’abagenzi bakimara kwinjira mu modoka babona ku ntebe yegereye umuryango hariho igikapu babaza nyiracyo abagenzi bavuga ko ari icy’umusaza umaze gusohoka, barebyemo basanga harimo udupfunyika 1912 tw’urumogi.

Abagenzi bavuze ko asohotse atageze aho ajya kuko ngo yari agiye mu mujyi wa Kigali kandi bamwe mu bari bamuzi babwiye abapolisi ko aturuka mu kagari ka Ruyange, mu murenge wa Cyeru mu karere ka Burera. CIP Rugigana akomeza agira inama abantu muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera ndetse bagatanga amakuru kugirango bikumirwe bitaraba ndetse n’ababikoze bafatwe bahanwe.

Chief Inspector of Police (CIP) Rugigana yavuze ko n’ubwo waba ukeka ko umuntu akoresha ibiyobyabwenge watungira polisi ikwegereye agatoki kuko ababikoresha basigaye bafite amayeri menshi.

Ingingo ya 263 mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ucuruza, ukoresha, ukwirakwiza, ubika ibiyobyabwenge n’urundi rusobe rw’imiti ikora nkayo aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 20 na burundu n’ihazabu ya miliyoni hagati ya 15 ariko atarenze miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda.